Korali Inshuti za Yesu yashyize hanze indirimbo nshya irata Imbaraga ziri mu Kwizera

Korali inshuti za Yesu ikorera ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR KARUMERI muri Paruwasi ya Gasave, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo yise Izina rya Yesu irata ubutwari n’imbaraga ziri mu kwizera Kristo.

Indirimbo Izina rya Yesu ikozwe mu buryo bw’amajwi, ni iya kabiri ishyizwe hanze nyuma y’iyo baherukaga gusohora yitwa Mbona Ijuru rishya.

Izo ndirimbo zose ziboneka ku rubuga rwabo rwa Youtube rwitwa Chorale Inshuti za Yesu-Karumeri.

Perezida wa Korali Inshuti za Yesu, Rirasohoye Gedeon yemeza ko mu rugendo rw’Ivugubutumwa iyi ndirimbo ikwiye gusubiza imbaraga mu bakirisitu bari mu rugendo.

Ati “Muri uru rugendo rw’Ivugubutumwa turimo tureba icyafasha abo turufatanyije, ni muri urwo rwego twahisemo kubasangiza ubu butumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Abakunzi bacu turabasaba kutuba hafi, bakadutera inkunga mu buryo bwose kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera kuri benshi.”

Muri iyo ndirimbo bakomeza barata imbaraga n’ubutwari bwa Yesu cyane ko ari we abizera bahanga amaso muri byose.

Hari aho bagira bati “Izina rya Yesu, turiboneramo amahoro, izina rya Yesu ni ryo ryaduhesheje agakiza.  Ku bw’iryo zina turiho, ku bw’iryo zina turakomeye. Ku bw’iryo zina dufite amahoro, ku bw’iryo zina turashikamye.”

Iyi korali igizwe n’abantu bakiri urubyiruko cyane ko umubare munini w’abayigize bafite munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Bashimangira ko urubyiruko ruri mu buzima bwo guhimbaza Imana ari umusingi ukomeye w’Itorero n’Iterambere rw’Igihugu muri rusange kuko ruhabwa indangagaciro za gikirisitu zizaruherekeza ahazaza.

- Advertisement -

Uretse izo ndirimbo ebyiri zimaze kujya hanze, iyo korali izamukanye imbaduko mu murimo w’ivugabutumwa igaragaza ko ifite imishinga myinshi irimo n’indirimbo zikiri muri sitidiyo(studio).

Yizeza kandi ko igiye gutunganya amashusho y’indirimbo zimaze gukorwa n’izindi zikiri muri studio ku buryo mu mpera z’uyu mwaka izamurikira abakunzi bayo bimwe mu byagezweho mu giterane kigari cyo gushima Imana iri gutegura.

REBA INDIRIMBO YA KORALI INSHUTI ZA YESU ADEPR KARUMERI

UMUSEKE.RW