Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageze mu Bushinwa mu ruzunduko rw’Iminsi ibiri rugamije gukomeza kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu muhango wacaga kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Putin yageze mu Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ku isaha ya Saa cyenda za mu gitondo ku isaha ngengamasaha ya GMT.
Mu cyubahiro gihabwa abategetsi bagenderera Beijing, Perezida Putin yakiriwe na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, baca kuri tapi itukura batererwa amasaruti.
Perezida Xi mu gusuhuza Putin yamwise inshuti ya kera amubwira ko u Burusiya n’u Bushinwa ari abaturanyi beza n’abavandimwe ba kera.
Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa, Xinhua cyatangaje ko aba bombi mu biganiro baza kugirana biri bwibande ku kunoza umubano w’ibihugu ndetse no ku bikorwa bya Gisirikare, u Burusiya bumazemo imyaka ibiri muri Ukraine.
Ibihugu byombi biri gushaka kubaka Ubwami buhangana n’u Burengerazuba bw’Isi aribwo Amerika n’u Burayi.
Muri Werurwe ya 2022 ubwo Perezida Xi Jinping yasuraga Moscow yavuze ko bagiye ‘kubaka ikiragano gishya’.
Ibishimangirwa no kugenderanira hagati y’ibihugu byombi kuko Vladimir Putin, u Bushinwa nicyo gihugu cya mbere asuye kuva arahiriye manda ye ya gatanu yo gutegeka u Burusiya.
U Bushinwa bwakomeje kuba hafi y’u Burusiya mu bihano by’ubucuruzi bwafatiwe n’amahanga kubera intambara ya Ukraine.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW