Tuyisenge Jeannette, umuhanzikazi uje kuvana abantu mu byaha

Tuyisenge Jeannette ni umuhanzikazi mushya uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba yiteguye kubwiriza abantu ubutumwa bwa Yesu Kristo abinyujije mu buhanzi.
Tuyisenge avuga ko afite icyizere ko indirimbo ze hari benshi zizahindura bakava mu by’Isi bagakizwa ndetse bakamenya ko Imana ibaho.
Uyu mubyeyi ufite umugabo umwe n’abana batanu, yatangiye umuziki mu mezi atatu ashize, ariko amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zikoze mu buryo bw’amajwi.
Tuyisenge uzwi nka Mama Beza, asengera muri EAR Paroise Gitarama ari naho atuye mu Karere ka Muhanga, ariko akorera mu Karere ka Huye.
Indirmbo ze zirimo ubutumwa mu bice bibiri; Ubutumwa bwo guhumurizanya no gushishikariza abantu kwiyeza no gutunganya inzira y’Umwami.
Uyu muhanzikazi atangaza ko umwaka wa 2024 uzarangira amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi, ibizamufasha gusakaza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi.
Tuyisenge avuga kandi ko yifuza kugera ku bwamamare nk’ubwa Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bakunzwe mu Rwanda no hanze.
Ati “Ni uko nifuza kugera ku rwego rushimishije mu muziki, nka ba Mbonyi na Aline Gahongayire.”
Mu ndoto ze harimo kwifuza iterambere muri Gospel agatungwa n’umuziki nk’uko abandi banyamuziki bashobora gutunwa n’ibihangano byabo.
Ati “Abakora Gospel nifuza ko bazamuka mu gutwara ibikombe n’ibindi. Ikindi ni uko abaziririmba twaba intangarugero mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwiza.”
Tuyisenge Jeannette yabwiye bagenzi bacu ba Inyarwanda ko mu mwaka wa 2025 yumva azaba yaratangiye gukora ibitaramo hirya no hino.
Kanda Hano Wumve indirimbo za Tuyisenge Jeannette
https://www.youtube.com/watch?v=T29ZsB3-96s
Jeannette Tuyisenge uzwi nka Mama Beza

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW