Super Manager yahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yahimbiye indirimbo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ivuga ibikorwa amaze kugeza ku Banyarwanda.

Super Manager yasobanuye ko indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame yayise ‘Umugabo w’ibikorwa’ kuko ibikorwa bye byivugira.

Muri iy’indirimbo hari aho aririmbamo ngo ” Uri umugabo w’ibikorwa Paul Kagame wakuye u Rwanda mu kaga, uruha amahoro n’ubumwe tuzagutora Kagame.”

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE yagize ati “ Natekereje nk’umunyarwanda nifuza kugira ngo ntange umusanzu wanjye by’umwihariko nk’umuhanzi aho nashakaga kuvuga ibikorwa bidasanzwe umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda amaze kugeza ku banyarwanda batari bazi y’uko bazongera kugira ubuzima.”

Yakomeje agira ati “Tuzi urugamba rukomeye ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye kugira ngo u Rwanda rwongere rubeho gutya rumeze, abanyarwanda bagira ijambo ku ruhando mpuzamahanga, ibyo byose n’ibigaraza ukwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Super Manager usanzwe ukora ubushabitsi bwo kugurisha abakinnyi mu makipe atandukanye no kubahagararira mu nyungu z’ibikorwa byabo afatanije n’ubuhanzi asobanura ko nawe ubwe kugira ngo agere aho abageze kuri ubu ashimira u Rwanda.

Ati “Ntawutazi aho u Rwanda rwavuye, nanjye ubwanjye maze kugera kure mbikesha igihugu cyanjye cyiza, umuntu ntiyakwirengagiza ingabo zahoze ari iza RPA ziyobowe n’umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu kuva mu 1990 zikabasha no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Iki ni ikintu gikomeye cyane.”

Gakumba Patrick akomeza avuga ka nk’usanzwe ukurikirwa n’abantu benshi akwiriye gutanga umusanzu abinyujije mu ndirimbo ivuga ibigwi umukuru w’Igihugu.

Super Manager yasabye Abanyarwanda kuzahundagaza amajwi kuri Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga 2024.

- Advertisement -

Indirimbo nshya ya Super Manager

https://youtu.be/CgS6qtUuiGc?si=TjYvMfrMPe8SloRF

Super Manager yakoze indirimbo yitsa ku bigwi bya Perezida Kagame

UMUSEKE.RW