Ibigo bitanga serivisi inoze bigiye gushimirwa

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera umuhango wo guhemba ibigo byatanze serivise nziza harimo ibifite ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bizwi nka Consumers Choice Awards bitegurwa na Karisimbi Event.

Ni ibihembo by’indashyikirwa bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatanu, bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga, bikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi zitandukanye ku babigana.

Byitezwe ko hazamurikwa imudeli, kwerekana ibikorwa by’indashikirwa, gutanga ibihembo , imbyino gakondo, umuziki wa live uzakorwa n’abahanzi b’abahanga ndetse no gutambuka kw’itapi itukura.

Ni ibirori bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Emmanuel Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, avuga ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari ugushishikariza ibigo gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge kugira ngo abakiriya banyurwe.

Mugisha avuga ko itangwa ry’ibihembo bya Consumers Choice Awards 2024 ari ku wa 21 Gicurasi muri Century Park Hotel and Residence.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko imitangire myiza ya serivisi inoze, ari ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -