Isengesho ry’umukobwa wa Perezida wa Kenya ryarikoroje

Isengesho rya Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto, rikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusaba Imana ngo imuhe umugabo.

Charlene Ruto yari muri mu bihumbi  byitabiriye giterane cy’amasengesho cyari cyateguwe  n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Benny Hinn mu mpera z’iki cyumweru mu  murwa mukuru, Nairobi  kuri Nyayo stadium .

Perezida Ruto n’umugore we, hamwe na visi perezida we  Rigathi Gachagua n’umugore we, Dorcas, bari. muri iki giterane cyari cyahuje imbaga.

Mu gihe umuvugabutumwa yari asabye abafite ibyifuzo basaba Imana, umukobwa w’umukuru w’igihugu  nawe yarahagurutse, yifuza ko basengera umuhamagaro avuga ko afite wo kwita ku rubyiriko rwo muri Kenya.

Benny Hinn yaramusengeye hanyuma amubaza niba nta kindi yasengera, ahita amwongorera ko yamusengera umugabo.

Benny Hinn nawe  adatinze yahise atangira gusenga “ Muhe umusore kugira ngo azamushyigikire, uzabasha kwishingiriza .Ntashobora kubikora wenyine Mana,agiye ku rugamba rwo gukiza imitima , akeneye umugabo vuba.”

Iri sengesho ryo gusaba umugabo ryatumye bamwe mu banya-Kenya  barivugaho ibitari bicye, cyane ku mbuga nkoranyambaga aho badatinya kuvuga ko ritari rikwiye ku mwana w’umukuru w’Igihugu.

Bamwe mu batebya , abiganjemo abasore, bavugaga ko bifuza kumubera umugabo abandi bakamuseka.

Icyakora hari n’abandi basanga  kuba yasenga akanatanga ibyifuzo ari ibisanzwe by’umwihariko ku bakristo .

- Advertisement -

Bamwe bari bamushyigikiye bati” Nta kibi na kimwe kirimwo kuba Charlene Ruto yasabye Benny Hinn ngo amusengere abone  umugabo mwiza. Ukubaka ni ibanga rikomeye.”

Abanya -Kenya bagize ibihe byiza mu giterane cy’amasengesho
Madamu wa Perezida wa Kenya, Rachel Ruto niwe watumiye umuvugabutumwa ukomeye Benny Hinn

UMUSEKE.RW