Gicumbi: Abana bitabira amarushanwa yo gusoma Korowani  byabahinduriye imibereho 

Abana bitabira  amarushanwa yo gusoma Korowani mu mutwe byatangiye kubahindurira ubizima.

Byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata2024 ubwo batangizaga amarushanwa yo gusoma korowani igikorwa gikunda kuba buri mwaka.

Ubuyobozi bwa Islam buvuga ko amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu Korowani,  bifasha abana kwinjira mu bikorwa byiza kurusha uko bagahugiye mu ngeso mbi, ariko bikaba binabafasha guteza Imbere abitabira aya marushanwa.

Urugero batanga ni nko kuba nk’ iyo hari umwana watsinze amarushanwa akoherezwa Dubai gukomeza guhatana irushanwa adashobora guhabwa amafaranga ari munsi ya Miliyoni 10frw , akaba yamwunganira mu guteza Imbere imibereho ye.

Sheihk Niyitanga Djamidou avuga ko amarushanwa y’ umwaka wa 2024 yitabiriwe n’ibihugu 30 biturutse muri Afrika, hatarimo ibuhugu by’u  Burundi na DRC.

Agira ati:” Ni amarushanwa ngarukamwaka buri gihe iki gikorwa kibera mu karere ka Gicumbi kubera ko ariho cyatangirijwe, hitabiriye ibuhugu 30 birimo abazarushanwa bagera kuri 51, igihugu cy Repuburika iharanira Democarasi ya Congo ntabwo kitabiriye, ndetse n’u Burundi ntabwo bwabashije kuhagera nk’ uko mubimbajije“.

Umwe mu bitabiriye amarushanwa  Nigiyena Imlan waturutse mu karere ka Rusizi, avuga no abo bavanye mu karere akomokamo ari abantu batatu bari babashije gutsinda andi marushanwa abanza gukorerwa ku rwego rw’ imirenge n’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo Uwera Parfaite yashyimye uruhare rw’ abafite mu nshingano kwigisha ijamo ry’ Imana, ariko anagaruka ku bikorwa bagira harimo n’ gufasha abatishoboye mu gihe bakora muri Aya marushanwa.

Ati” Ni byiza kuba mufasha urubyiruko kwitabira ibikorwa byo gusenga kurusha uko bajya mu ngeso mbi, tunashimira uruhare mu gira muri ibi bikorwa nko gutanga amabati ku batishoboye, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ ibindi, natwe twiteguye kubashyigikira aho mu zajya muducyenera mwatumenyesha tugafatanya”.

- Advertisement -

Amarushanwa yitabiriwe n’ urubyiruko cyane bakaba bashimangiye ko muri ibi bikorwa hanatangirwamo ubutumwa butandukanye bugamije kwimakaza indangagaciro z’umuyisiramu nyawe.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite

UMUSEKE.RW