Perezida wa Pologne yapfukamiye Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, kuri uyu wa kane tariki ya Gashyantare 2024, yasuye ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bwamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka Butagatifu bubarizwamo, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yanakiriwe kandi n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda barimo Antoine Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Perezida  Andrzej Duda yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.

Yashengereye ishusho ya Bikira Mariya iri mu kiriziya, ibintu bidasanzwe bimenyerwe ku banyacyubahiro.

Kibeho yasuwe na Perezida Andrzej Duda ni kamwe mu duce tuzwi cyane ku Isi muri Kiliziya Gatolika bitewe n’amabonerwa ya Bikira Mariya bareye muri aka gace.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.

Ibi bituma buri mwaka ubu butaka bwakira ababarirwa mu bihumbi bahakorera ingendo Nyobokamana.

- Advertisement -

Yakiriwe n’abihaye Imana ndetse n’abayobozi batandukanye
Yasuye ishuri ry’abafite ubumuga riri muri aka karere ka Nyaruguru, riterwa inkunga n’igihugu cye

UMUSEKE.RW