Antoinette Rehema yahumurije imitima itentebutse- VIDEO

Nyuma y’igihe gito Antoinette Rehema ashyize hanze indirimbo nshya yise “Kuboroga” kuri ubu azanye indi ndirimbo nshya yise “Ibinezaneza”. Ni indirimbo isingiza Imana ishimangira ko imirimo yayo yivugira.
“Ibyo wadukoreye byaduhaye inkuru, tuzahora tubwira abantu ineza watugiriye. Yaduhaye Ubuhamya tuzahora tubwira abantu”. Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Antoinette Rehema.
Hari n’aho agira ati ” Imfatiro zose zisenyutseee, yandemeye ubuzima bushya, inkingi z’umutima wanjye zanyeganyejwe n’urukundo rwe, aranzanaaa ndakomeraaa. Ntabwo napfa kugushwa nkomejwe na rubasha. Nawe wazahuka eheee, Umwizeye wabohoka eheee. Numunyembabazi nyinshi cyaneeeee.”
Ni indirimbo yifashishijemo abanyempano batandukanye ubwo hafatwaga amashusho barimo umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri label ya TFS uririmba muri Kingdom of God akaba azwi mu ndirimbo”Urugendo” .
Antoinette Rehema avuga ko “Ibinezaneza” yashibutse ku mpanuka y’imodoka aherutse kurokoka ubwo yari agiye ku kazi akitambikwa mu muhanda n’inyamaswa nini yitwa “Orginal”

Avuga ko icyo gihe yahise agira ati “Umwanzi ubu ntaho yaduhera kuko waduhinduye abo kutaneshwa”.

 

Ku bijyanye n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Rehema avuga yayikoze agambiriye kwibutsa abantu ugukomera kw’Imana.

 

Ati “Mpamya ko abizeye Imana neza, umwanzi ntaho yaduhera kuko Imana yaduhinduye abo ikitaneshwa.”

 

Rehema usanzwe utuye muri Canada ubwo aheruka mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye birimo ifatwa ry’amashusho y’indirimbo eshanu yitegura gushyira hanze.

Mu gihe cy’ukwezi yamaze mu rw’imisozi igihumbi yanitabiriye ibiganiro mu bitangazamakuru agaruka ku ndirimbo yise “Kuboroga” yishimiwe na benshi.
Byitezwe ko nyuma y’indirimbo “Ibinezaneza”, Antoinette Rehema ateganyiriza abakunzi be indi ndirimbo ndetse no gutegura kuzamurika Album.

Reba hano indirimbo Ibinezaneza ya Antoinette Rehema

- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW