Umunyamakuru Mucyo arakataje mu kubyaza ifaranga ibikomoka ku mpu

Umunyamakuru Mucyo Kevin nyuma yo gucengerwa n’inyigisho zishishikariza urubyiruko kwigira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, arakataje mu mushinga wo kubyaza umusaruro ibikomoka ku mpu.

Uyu munyamakuru uzwi nka Uncle K kuri Radiyo IMANZI yabwiye UMUSEKE ko yagize igitekerezo cyo kwinjira mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku mpu nyuma yo kwitegereza amahirwe Leta y’u Rwanda iha urubyiruko.

Yagize ati ” Negeranije urubyiruko rutari rufite imirimo mbereka uko twembi dufatanyije hari icyo twageraho, nshora amafaranga na bo bashora ubumenyi.”

Mucyo avuga ko akorana n’abasore batatu n’abakobwa babiri ariko akaba yifuza kwagura ibikorwa bya Kompanyi yise ‘Kana Brands’, agafasha urubyiruko rwagororewe Iwawa n’abakobwa babyaye imburagihe kwagura inzozi zabo.

Yemeza ko gukora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ari bumwe mu buryo bufasha urubyiruko kubona amafaranga mu gihe babishyizeho umutima.

Yasobanuye ko ibicuruzwa birimo inkweto z’abato n’izambarwa n’abakuze bakora ziri mu zigezweho mu Mujyi wa Kigali bakaba baratangiye no kuzohereza mu Ntara no hanze aho zicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mucyo yasabye urubyiruko kwitabira imirimo ishingiye ku bumenyi ngiro kuko abagura ibyo bakora batajya bashira ku isoko.

Ati ” Urubyiruko ntitugomba gusuzugura akazi kuko Igihugu cyaduhaye amahirwe, iki n’icyo gihe ngo dufatirane amahirwe yose ashoboka kandi urubyiruko rukangukire kwiga imirimo ishingiye ku bumenyi ngiro.”

Yasabye ababifite mu nshingano gufasha abatunganya ibikomoka ku mpu kwihutisha iyubakwa ry’uruganda kugira ngo bikureho ikiguzi cyo hejuru batumizamo ibikoresho by’ibanze bibafasha mu kazi kabo.

- Advertisement -

Gutumiza ibikoresho by’ibanze mu mahanga ni bimwe mu bituma hari abaguzi bijujutira ko inkweto, ibikapu, imikandara n’ibindi bikomoka ku mpu bikorerwa mu Rwanda bihenda.

Ati “Nubwo uruhu rwaba rubazwe ku nka zacu hano i Rwanda ariko kurutunganya biracyari ikibazo bityo bigatuma hiyongeraho amafaranga make bitewe nuko gutumiza ibikoresho by’ibanze.”

Kugeza ubu “Kana Brands” ikorera mu Mujyi wa Kigali muri CHIC no kuri murandasi aho na bo mu mahanga bashobora kubona ibyo bakora kandi bikabageraho mu gihe gito.

Mucyo Kevin avuga ko bafite inzozi zagutse aho bifuza ko mu myaka iri imbere bazashinga ibagiro n’ibindi bikorwa biha amahirwe urubyiruko.
Bafite Sandali nziza bagurisha ku biciro byoroheye buri umwe
Kana Brands bakora inkweto zitandukanye
“Inkweto za Sandali (sandals) bakora zirihariye

Uguze inkweto bahita bamupfunyira mu buryo bwa gisirimu

Mucyo Kevin uzwi nka Uncle K mu itangazamakuru avuga ko bifuza gukora ibikorwa bifasha urubyiruko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW