Rwanda: Abanyeshuri bo mu yisumbuye bazajya bahabwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo

Ubuzima bw’abatuye isi bugenda burushaho guhinduka, akazi mu rubyiruko henshi kabaye ingume, abafite abamihirwe ni abamenye kare kuba barwiyemezamirimo bagahanga akazi aho kugashaka, umuryango utari uwa Leta, SOS Children’s Villages Rwanda, wagiranye amasezerano n’umuryango mpuzamahanga, JA Africa agamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Amasezerano asinywa hagati ya JA Africa na SOS Children’s Villages Rwanda

Amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza iyi gahunda yiswe JA Company Program to Rwanda, yasinswe hagati ya Junior Achievement Africa (JA Africa), ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Simi Nwogugu na SOS Children’s Villages Rwanda yari ihagarariwe n’Umuhuzabikorwa w’imishinga na Programu mu izina ry’umuyobozi mukuru, Hatari Patrick.

Iyi gahunda mu rwego rw’igerageza yari yatangiye mu bigo bitatu byigisha imyuga nubumenyingiro, GS Gikomero, SOS Children’s Villages Technical High School Kigali, na SOS Secondary School Kayonza, no mu ishuri ryigenga rya King Academy Kigali riri mu Karere ka Kicukiro.

Mu gutangiza iyi gahunda, hari abanyeshuri, umwe wo muri SOS Secondary School Kayonza watanze ubuhamya avuga ko ubu ari CEO (Umuyobozi mukuru w’ikigo), akaba afite company ikora amavaze (vases).

Abandi banyeshuri bishyize hamwe bakora company ikora software, ikorera mu kigo cyabo cya SOS Children’s Villages Technical High School Kigali.

Bayingana Joseph, umwalimu kuri King David Academy yabwiye UMUSEKE ko bafite ishami ryigisha ubucuruzi gusha, gahunda ya JA Company igeze iwabo ifasha abanyeshuri kuzashyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati “Abanyeshuri bacu bahinduye imyumvire, bari bazi ko kugira ibigo by’ubucuruzi ari iby’abantu bakuru, ariko ubu mvuga hari umwana washinze Company akoresha impapuro zakoreshejwe ibizamini, akazishakisha akazishyira hamwe akaba yazikoramo ibindi aho kugira ngo zangize ibidukikije.”

Yavuze ko nk’umurezi, abona igitekerezo cyo kwigisha abana kuba barwiyemezamirimo ari cyiza kuko ibyo bumvaga mu magambo babishyira mubikorwa, bikaba bizabafasha gukura bazi kwihangira imirimo.

Hatari Patrick, Umuhuzabikorwa w’imishinga na Programu muri SOS Children’s Villages Rwanda wasinye amasezerano ahagarariye umuyobozi mukuru, yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda ari amahirwe ku rubyiruko rw’ubu kuko kera bitabagaho ko umwana yiga afite n’ikigo ayobora cyabyara amafaranga.

- Advertisement -

Yavuze ko ariya masezerano ashingiye ku kubaka ubushobozi bw’abana cyane abari mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko SOS ijya gusinya aya masezerano yarebye kuri Progarmu isanganywe zifasha urubyiruko zirimo izo kwigisha imyuga, bakabona akazi katari aka Leta, izo guhuza urubyiruko n’ibigo byahanze imirimo, n’urundi rubyiruko mpuzamahanga bagasangira ubumenyi, bityo iyi gahunda yo kwihangira umurimo mu rubyiruko nay o ngo yaba ingenzi.

Ati “Iyi gahunda izazana impinduka mu guhindura imitekerereze y’urubyiruko, yo kumva ko bashobora kwiga bakabona ubundi buzima babicishije mu gushaka akazi gasanzwe, ariko wabonye ko hari abanyeshuri bamaze kwiyumvamo ko ari abayobozi b’imishinga (CEOs).

Kumva umwana wo mu wa kabiri, uwa gatatu, uwa kane segonderi avuga ngo natangije umushinga ukora ibi n’ibi, hari abari mu kurengera ibidukikije, umwana utekereza umushinga nk’uwo wo gufata ikintu cyashaje akagikoramo ikindi, ari umunyeshuri muri Segonderi ntabwo twe twiga ari ibintu byari bisanzwe. Kumva umwana avuga ngo ari gukora software.

Turimo gushakisha utuntu dushya, uburyo duhindura isi, ndibaza ko ibi ari ibintu bikomeye uyu mushinga uzaba ugejeje ku bana b’u Rwanda muri rusange.”

Simi Nwogugu Umuyobozi wa JA Africa yavuze ko yabonye gahunda y’igerageza (pilote) yaragenze neza mu bigo yatangiriye, bityo akaba ashaka gukorana na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Urubyiruko kugira ngo gahunda ya JA Company Program igere mu mashuri yose.

JA Africa ubusanzwe ngo ifashwa n’imiryango n’ibigo byigenga bishyigikira gahunda yo kwigisha amasomo yo kwihangira imirimo. Gahunda yo kugerageza aya masomo mu mashuri yo mu Rwanda, yatewe inkunga na Project Management Institute Education Foundation (PMIEF).

Ati “Ubu turashaka abafatanyabikorwa bazadufasha ko iyi gahunda igera hose mu Rwanda, tuzafatanya na Leta n’ibigo by’abikorera.”

Uwase Adelphine, Umuyobozi ushinzwe amashuri yisumbuye n’ayigisha ubumenyingiro, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko iyi gahunda ya JA Company Program bayishimiye cyane kubera ko mu burezi hari gahunda yo gushyira imbaraga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, nibura muri 2024 abiga ayo masomo bakazaba ari 60%.

Ati “Mu kwigisha kuba rwiyemezamirimo bashaka kudufasha, ni bya bindi twigisha abana ngo bamenye gukora imishinga ariko ibyara inyungu. Navuga ko ari ukwikorera imishinga ibajyana mu bucuruzi, kugira ngo bikorere, nibikorera bazaba bifashije ariko nanone bazaba bafashije n’abandi bakozi benshi, bari barabuze akazi baze bashake akazi aho ngaho kuko bazaba barize ya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ubushomeri buve mu nzira kandi bizamure ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Abanyeshuri n’ibigo, umuyobozi wa JA Africa yabasabye kwitegura irushanwa rizaba ku rwego rw’isi rizahuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga myiza, rikazabera i Kigali muri Nzeri, 2023 uzatsinda abanda azahabwa amadolari ibihumbi cumin a bitanu ($15,000).

Abitabiriye iki gikorwa

UMUSEKE.RW