Étoile de l’Est yabitayemo Bugesera na Sunrise

Nyuma yo kubona intsinzi y’ibitego 2-1 yatsinze Police FC ku mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, ikipe ya Étoile de l’Est yiyongereye amahirwe menshi yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere, mu gihe Bugesera FC na Sunrise FC ziri kurwana n’ubuzima.

Umukino wa Police FC na Étoile de l’Est, wabaye kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe yo mu Burasirazuba, yaje gukina uyu mukino iri mu mazi abira, cyane ko yari mu makipe abiri ya nyuma.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, nta kipe yabashije kubona izamu ry’indi n’ubwo Étoile de l’Est yagaragazaga inyota yo kubona igitego.

Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya Kabiri, ikipe yo mu Karere ka Ngoma, yakomeje kugaragaza ubushake bwo kubona igitego.

Byaje kuyikundira ku munota wa 75 ubwo rutahizamu, Sadick Sulley, yafunguraga amazamu maze ab’i Burasirazuba biterera mu bicu.

Gusa nyuma y’iminota mike, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC igitego cyo kwishyura ku munota wa 86.

Étoile de l’Est ntiyacitse intege, kuko ku munota wa Gatatu w’inyongera (90+3), Sadick Sulley yongeye kubona inshundura maze iyi kipe itahana amanota atatu imbumbe ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Byahise bituma yuzuza amanota 31 inava ku mwanya wa nyuma ahubwo ifata uwa 14, mu gihe Bugesera FC yanganyije na Muhazi United 0-0 bituma ifata umwanya wa 15 n’amanota 29.

- Advertisement -

Indi kipe iri ku mage, ni Sunrise FC y’i Nyagatare nyuma yo gutsindirwa i Huye n’Amagaju FC igitego 1-0, ndetse imibare igaragaza ko ari yo ifite ibyago byinshi byo kujya mu Cyiciro cya Kabiri n’ubwo hasigaye umukino umwe.

Ikipe ebyiri za nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ni Sunrise FC na Bugesera FC zombi zifite amanota 29.

Étoile de l’Est yakoreye akazi gakomeye i Nyamirambo
Birakomeye mu makipe arwana n’ubuzima
Bugesera FC ikomeye gukomererwa
Sunrise FC bisa n’ibyarangiye
Police FC ntiyabashije gutsinda Étoile de l’Est
Étoile de l’Est yagize umunsi mwiza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW