Rusizi: Umusore yanyweye umuti wica imbeba bimugwa nabi

Umusore witwa Ishimwe Patrick wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yanyweye umuti wica imbeba agamije kwiyahura uramuzahaza, ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu 3 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange umurenge wa Bugarama.

Abaturage bihutiye kujyana uyu musore ku Bitaro bya Mibirizi aho kugeza ubu atarabasha kuvuga kugira ngo bamenye impamvu yatumye agerageza kwiyambura ubuzima.

Bacebaseme Jean Claude, Umukozi w’Umurenge wa Bugarama ushinzwe ubuhinzi, kuri ubu uri mu nshingano nk’umunyamananga Nshingwabikorwa w’agateganyo yabwiye UMUSEKE ko bagitegereje ibisubizo bitangwa n’abaganga barimo kumukurikirana.

Yagize ati” Ntabwo abasha kuvuga abaganga baracyamukurikirana, ntabwo baraduhamiriza ko yanyoye umuti w’imbeba.”

Bacebaseme yasabye abaturage kwirinda guhitamo kwiyambura ubuzima mu gihe bahuye n’ibibazo kuko atariwo muti wabyo, ahubwo ko bakwiye kwegera abavandimwe n’ubuyobozi bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 60 % y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite zimwe mu ndwara zo mu mutwe.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi

- Advertisement -