Pamella yateye imitoma The Ben amwifuriza isabukuru

Uwicyeza Pamella wigeze kwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda akaba umugore w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda, Mugisha Benjamin, The Ben, yamwifurije isabukuru nziza, amubwira amagambo meza.

Amagambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Pamella yagize ati “Isabukuru nziza mwiza wange Hubby hubby! Ijuru ni ahantu h’ubuturo kuri wowe. Ndagukunda,Nzakomeza kugukunda.Warakoze kumbera inshuti kandi reka uzakomeza kuba uwanjye mu buryo bwose.”

Pamella yakomeje atiNta muntu utagira inenge ariko kuri njye ntekereza uri umuziranenge, ntewe amatsiko no kuzasazana nawe.Ni wowe nasengeye .Ntewe ishema nawe  bitagira iherezo mukunzi.”

Aba bombi ku wa 23 Ukuboza 2023 nibwo basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata. Ni nyuma yaho ku wa 15 The Ben asabye anakwa Uwicyeza Pamela.

Ni ibirori byabereye muri Jalia Garden i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Aba bombi baheruka guserena imbere y’imana nk’umugabo n’umugore

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW