Dr Ngirente yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu guha urubyiruko ubumenyi bukenewe  

Ihuriro ry’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi rwateraniye i Kigali, mu gikorwa cyateguwe n’ikigo mpuzamahanga kitwa UNLEASH, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye inzego zose ku Isi gushyigikira urubyiruko  kugira ngo rutange umusanzu ukenewe mu ntego z’Isi z’iterambere rirambye.

Urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu bihugu 136 hirya no hino ku Isi rurimo 200 bo mu Rwanda, rufite imishinga y’udushya batoranyijwe n’ikigo mpuzamahanga kitwa UNLEASH.

Iki kigo UNLEASH ni umuryango utegamiye kuri leta wiyemeje kwihutisha impinduka nziza zigamije intego z’iterambere rirambye, binyuze mu gushyigikira no gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga igamije guhanga udushya hirya no hino ku Isi.

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu gutangiza ku mugaragaro iri ihuriro yavuze ko ubufatanye bwa leta n’inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ari ingenzi, mu kubaka ubumenyi bukenewe mu rubyiruko nk’umusemburo muri urwo rugendo ko bisaba imitekerereze mishya.

Ati “Kugira ngo urubyiruko rutange umusanzu warwo w’ingenzi bagomba kuba bafite ubumenyi bukenewe mu kuzamura umusaruro wuzuye, mu kuzana impinduka mu isi. Ibi birasaba ko tugomba gusenyera umugozi umwe nka Guverinoma n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu gushyiraho uburyo bushoboza urubyiruko.

Abafatanyabikorwa bakwiye gutanga ubushobozi n’amikoro, mu gihe urubyiruko n’abikorera bagomba guhanga udushya mu bibazo by’iterambere mu bihe turimo. Kugera kuri ibi byose ubufatane ni ingenzi.”

Dr Edouard Ngirente yakomeje avuga ko u Rwanda rushyira imbere guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’iterambere, kuko zitanga ibisubizo ku nzitizi zinyuranye mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no guhanga imirimo.

Yasabye urubyiruko kuzirikana ko Isi ibatezeho byinshi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard afungura ririya huriro ry’urubyiruko

Prof. Flemming Besenbacher  yavuze ko UNLEASH ari urubuga ruhuza urubyiruko mu gushaka ibisubizo bishingiye ku mico itandukanye n’imiterere y’abantu n’ibihugu, mu nzira yo kwesa imihigo y’iterambere rirambye, ubu hamaze kwesa 15% gusa.

- Advertisement -

Ati “Urubyiruko ruza rufite ibisubizo, iyo baje hano uko ari 1000 twabashyize mu matsinda y’abantu batanu batanu, bamwe mu matsinda baba bafite ibibatandukanya aho baturuka ahantu hanyuranye ku isi. Navuga ko twita ku miterere itandukanye, harimo karemano. Ikintu nkundira u Rwanda ni uko rwita ku buringanira, yaba no muri Guverinoma no mu Nteko ishinga Amategeko, niteze rero kubona impinduka mu minsi irindwi iri imbere.”

Prof. Flemming Besenbacher  yagaragarije abitabiriye ibi bikorwa baturutse hirya no hino ku Isi, ko u Rwanda rushyize imbere guhanga udushya mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Uru rubyiruko rwahuriye i Kigali, 200 baturuka mu Rwanda barimo n’abavuye mu nkambi z’impunzi ziri mu gihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR mu karere k’iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika Mamadou Dian Balde yabwiye urubyiruko ko ari rwo mizero y’Isi mu iterambere.

Ati “Tubahanze amaso mwebwe urubyiruko, mwikoreye imitwaro mwinshi harimo amahoro n’ubwiyunge, ingaruka z’ibidukikije, ubuzima, ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe mu kuzana impinduka nziza.”

Mamadou Dian Balde, yakomeje ashima ko mu rubyiruko rwahawe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi mu guhanga udushya harimo n’abana 101 b’impunzi.

Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro muri Uganda, Signe Winding Albjerg, yavuze ko kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini ku mugabane wa Afurika, gukorana na rwo ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire Paula

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire Paula yavuze ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda rufite ibihangano byiganjemo ikoranabuhanga n’ibidukikije, bigamije gukemura imbogamizi z’iterambere n’ingaruka z’imihindagurike y’ibihe n’ibidukikije.

Yavuze ko aha bazuhungukira ubumenyi bwisumbuye, ari na ko bahura n’abashobora kubashyigikira kuri bene iyi mishinga haba mu kuyinoza no kuyishoramo imari.

Ati “Biduha amahirwe kugira ngo tubashe kuzamura ba rwiyemezamirimo bato, bafite imishinga y’iterambere kandi tugamije ko ibyo urubyiruko rw’u Rwanda ruri gukora, biva mu Rwanda bikagera no ku Isi yose, rero aya ni amahirwe tuba tubonye.”

Ibi bikorwa biba buri mwaka ni ku nshuro ya mbere bibereye ku mugabane wa Afurika kuva byatangira gutegurwa mu 2017. Byabereye muri Singapore, u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi.

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW