Disi Dieudonne yongeye kwikoma Gitifu Habineza ko yarigishije imibiri y’abantu be

NYANZA: Nyuma y’imyaka itanu umuryango wa Disi Didace (Nyakwigendera se wa Disi Dieudonne), ushinja Gitifu w’umurenge wa Busoro, Disi Dieudonne yongeye gusaba Minisitiri wa MINUBUMWE ubutabera, ashinja Habineza ko yatanze amakuru atariyo akanarigisa imibiri.

Uyu Habineza Jean Baptiste akekwaho icyaha cyo kuzimiza imibiri no gutanga amakuru atariyo aho yayoboraga mu Murenge wa Kibirizi.

Disi Dieudonne wamenyekanye cyane mu mukino ngororamubiri wo kwiruka n’amaguru, ibi yabitangarije ku rubuga rwa X.

Yavuze ko hari amakuru yamenyakanye ko mu muryango wa Kabera Ephrem (Yarapfuye) washakanye na Musabuwera Madeleine, abana babo, umuhungu yabwiye mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarane bakajya bamwitumaho nk’uko babikora ku bana bo kwa Disi.

Icyo gihe ngo uwo mukobwa yahise yihutira gutanga amakuru maze Akarere ka Nyanza koherezayo Gitifu Habineza Jean Baptiste kureba niba amakuru yatanzwe ariyo koko.

Disi akomeza avuga ko Gitifu Habineza yagezeyo, mu musarane bakuramo imibiri ine banayijyana ku Biro by’umurenge hatabwa muri yombi Madeleine n’umuhungu we.

Abafashwe baje kugezwa imbere y’Urukiko biba ngombwa ko rutegeka Gitifu Habineza kuza gutanga ubuhamya nk’umuyobozi wahageze.

Habineza ageze mu Rukiko yavuze ko mu musarane habonetse umubiri w’umuntu umwe nta yindi mibiri yabonetse.

Urukiko rwariherereye rugira abere Madeleine n’umuhungu we hagendewe ku buhamya bwa Gitifu Habineza wari wahageze imibiri yabonetse.

- Advertisement -

Disi Dieudonne ati“Twahise tujurira, tunarega Gitifu Habineza ko yarigishije imibiri y’abacu turanatabaza, gusa iyo mibiri iza kuboneka inashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mayaga.”

Icyo gihe RIB yataye muri yombi Gitifu Habineza, Urukiko rubisuzumye rumugira umwere.

Gusa Madeleine n’umuhungu we bo bongeye gufungwa bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Disi Dieudonne akavuga ko Gitifu Habineza atagakwiye kuba akiyobora kuko ngo yahishiriye amakuru agamije gufunguza abo baje guhamwa n’icyaha.

Yagize ati“Nyakubahwa Minisitiri wa MINUBUMWE Dr.Jean Damascene Bizimana twizeye ko ikibazo cyacu mu giye kukigira hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere tugahabwa ubutabera.”

N’ubwo Disi Dieudonne avuga ko Gitifu Habineza bikekwa ko yarigishije imibiri ndetse akanabifungirwa, yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rumurekura by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwaje kujurira mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye narwo rukomeza gutegeka ko Gitifu Habineza Jean Baptiste yakurikiranwa adafunzwe, icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kidahinduka.

UMUSEKE wamenye ko iyo dosiye Ubushinjacyaha bwayishyinguye taliki ya 30 Werurwe 2020 ku buryo Gitifu Habineza Jean Baptiste ubu uyobora umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza atagikurikiranwa.

Imibiri yabo kwa Disi yashyinguwe mu cyubahiro
Abo Kwa Disi Didace baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Mayaga

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza