Uwize imyuga ntabura akazi! Abasaleziyani biyemeje kwigisha urubyiruko imyuga ikenewe

Binyuze mu mashuli ya Tekinike n’Ubumenyi ngiro y’Abasaleziyani ba Don Bosco, uyu muryango urahamya ko uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rugana amasomo y’imyuga rukomeze kubona uburezi bufite ireme, kandi busubiza ibibazo biri ku isoko ry’Umurimo.

Byagarutsweho n’Ubuyobozi bw’Abasaleziyani bakurikirana ubuzima bwa buri munsi ku Ishuli ry’Imyuga rya Don Bosco Rango TVET School, mu Kiganiro bwagiranye n’Itangazamakuru ku wa 13 Ugushyingo, 2023.

Padiri Raphael Katanga, umwe mu Basaleziyani bakorera ubutumwa mu Karere ka Huye ahazwi ku izina rya Don Bosco Rango, avuga ko ubunararibonye bafite mu kwigisha imyuga babukomora kuri Padiri Yohani Bosco washinze uyu muryango, mu byamuranze hakaba harimo kwigisha imyuga urubyiruko by’umwihariko rwo mu miryango ifite amikoro make; bigatuma rubasha kwibeshaho no guteza imbere imiryango rukomokamo.

Ati “Iyi ntego ntiyahagaze kuko no mu Rwanda Abasaleziyani twakomeje gushyira mu ngiro ubutumwa bwa Mutagatifu Yohani Bosco, bwo kwigisha urubyiruko hagamijwe kurufasha kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.”

Padiri Katanga Raphael yemeza ko ntawize umwuga ngo abure akazi

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa Ibigo bitatu by’Abasaleziyani byigisha imyuga, birimo Don Bosco Gatenga TVET School, Don Bosco Rango TVET School na Don Bosco Muhazi TVET School.

Mu Ishuli rya Don Bosco Rango TVET School hatangirwa amasomo arimo Umwuga wo gusudira, umwuga wo gutunganya umusatsi, umwuga wo gutunganya ibikoresho bikozwe mu mbaho (Carpentry), umwuga wo kubaka, umwuga wo kudoda, ndetse n’umwuga wo guteka.

Gabiro Bertrand, umwe mu bakozi ba Don Bosco Rango TVET School bashinzwe gukurikirana abanyeshuli barangiza muri iri shuli, avuga ko kugeza ubu bagenda bitwara neza kuko benshi bagaragara mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Agira ati “Hari ibikorwa byinshi bimaze kugerwaho, naho tugenda tunyura henshi tugenda tubasura rimwe na rimwe, ugasanga hanze hano yaba mu ma sosiyete y’abikorera, ahakorerwa ubudozi, gusudira, amahoteli dusangamo urubyiruko rwinshi rwize hano mu kigo cya Don Bosco Rango, ukabona rero ko ari uruhare rukomeye ishuri ryacu rifite mu iterambere ry’igihugu kandi no ku rubyiruko.”

Yongeraho ati “Ni muri ubwo buryo rero bidushimisha cyane, kandi tugakomeza gushishikariza urubyiruko ko rwaza rugakomeza kwiga amasomo ajyanye n’imyuga, kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

- Advertisement -
IZIHIRWE Ange Sabine wize gutunganya umusatsi mu ishuri rya Don Bosco Rango TSS ubu akaba ahigisha

IZERWA Ange Sabine, umwe mu banyeshuli bize umwuga wo gutunganya umusatsi muri Don Bosco Rango mu mwaka wa 2022, avuga ko ubumenyi yungukiye muri iki kigo bumufasha, kuko uretse kuba yarahise abona akazi ko kwigisha muri iki Kigo yongeraho ko no mu minsi ya Weekend adashobora kubura akazi, kuko iyo minsi na yo ayifashisha akajya gukora ibiraka mu nzu zitunganya imisatsi hirya no hino mu mujyi wa Huye.

Ati “Kwiga imyuga byaramfashije cyane. Nari ndangije kwiga S6 (amashuri yisumbuye), ntibyakunda ko njya muri Kaminuza, nahise mpitamo kuza kwiga umwuga, byaramfashije nkimara gukora imenyerezamwuga nahise mbona akazi ko muri saloon. Urumva byatumye nigirira akamaro, no kuba naraje gufasha bagenzi banjye nkabaha ubumenyi nigiye hano na byo byaramfashije, kandi birananshimisha kuba mfasha bagenzi banjye nk’umwarimu wabo.”

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abanyeshuli barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, babona akazi mu mezi 6 ya mbere, naho 75% by’abakoresha bishimira imikorere y’abakozi bize muri ayo masomo.

U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza muri 2024 abanyeshuli basoza icyiciro rusange n’icyiciro cy’amashuli yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuli y’imyuga n’ubumenyingiro.

IGIRANEZA Sangwa Noella wize ubudozi mu ishuri rya Don Bosco
Abanyeshuri biga ibijyanye no guteka L1 mugihe gito bamaze ku ishuri bamaze kwiga byinshi
Abanyeshuri biga ubumenyingiro bakanakora ibyo biga
Ishuri ryigisha imyuga itandukanye

UMUSEKE.RW