Ishusho y’u Rwanda Perezida Kagame yifuza gusaziramo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaraje ishusho y’u Rwanda yifuza kuzasaziramo, anitsa ku rugendo rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko Abanyarwanda bongeye kuba umwe.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 1 Mata, mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv 10 na Royal FM.

Ni Ikiganiro yakoranye na Radiyo zigenga mu Rwanda mu myaka 15 ishize.

Hibanzwe ku ngingo zirimo izijyanye n’ubuzima bw’Igihugu, politike yo mu Karere ndetse n’iyo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabajijwe u Rwanda yifuza kuzasaziramo uko rwaba rumeze n’ibikwiriye kuba biruranga.

Yavuze ko yifuza u Rwanda rw’abanyarwanda babanye neza hagati yabo, ku buryo n’iyo baba bafitanye ibibazo, babyikemurira bidasabye imbaraga z’amahanga.

Ati “Ni u Rwanda rw’Abanyarwanda babanye neza hagati yabo, ku buryo n’iyo baba bafitanye ibibazo hagati yabo byaba ari ibisanzwe bijya gusa n’iby’ahandi, nta gihe ibintu bizera ngo de, hahora hari ibibazo kandi hakaba n’ababikemura.”

Yakomeje agira ati ” Igihugu gitekanye, gifite n’abakiyobora n’inzego zikemura ibiba bivutse nk’ibibazo, kiratera mbere.”

Abanyarwanda bakwiye kuba umwe

- Advertisement -

Perezida paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi, rubikesha kuba rutaraheranwe n’ibibazo by’ingutu rwanyuzemo, rukiyemeza guhangana nabyo binyuze mu kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko urebye aho igihugu cyavuye n’ibihe cyanyuzemo bisa n’aho nta masomo akomeye Isi yasigaranye.

Ati “Amasomo agomba kuba atinjira neza, kuri ibyo hari iby’umwihariko w’aka Karere, biragenda bikajya no mu mahanga yandi, biriya by’irondakoko usanga ahantu hose, nabishyira aho nita ko ari mu ntekerezo zitajyanye n’igihe, navuga ko ubwenge bwabo butigeze bukura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside hari hakenewe kureba igikwiye gukurikiraho.

Yavuze ko uhereye ku byabaye mu Rwanda, icyari gikwiye gukurikiraho ari ukubanza kugorora ahatameze neza ngo abantu basubire mu buzima.

Yashimangiye ko babanje kubwira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bakwiye kubaho neza kandi ntawe uzabatoteza mu buzima bwabo.

Yagize ati”Abatakaje ababo, hari icyo basaba, icyo basaba bagomba guhabwa ni ubutabera, ugomba kugisubiza, icya kabiri wabasaba ni ukuvuga ngo rero mu by’ukuri turabasaba uruhare rwanyu mu kongera kubaka ubuzima, ntago byagerwaho hatajemo bariya bandi bamwe muri bo cyangwa bene wabo bagize uruhare mu kwica.”

Ku rundi ruhande yavuze ko iyi nzira yifashishijwe yatanze umusaruro.

Ati”Bose bagomba kugaruka hamwe, birashoboka kandi turabibona ko bigenda bikemuka, ntabwo byoroshye ariko birashoboka, hagomba kubaho kutajenjeka, biragoye bifite abo bigora, bifite ingaruka.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kugendera mu nzira imwe yo kwemera icyo bari cyo kandi bakakigira kizima.

Ati” Ni uko igihugu cyubakwa, ni ko cyongera kigasubirana.”

MINUBUMWE ivuga ko imibare y’ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge yatangajwe muri 2020 yerekanaga ko cyageze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 cyari 82.3%.

Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimiye uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 84.9% bivuye kuri 73.1 mu mwaka wa 2015.

Bwanerekanye ko ukuri ku mateka no guhana ibyaha bifitanye isano na Jenoside biri ku kigero cya 98.3% bivuye kuri 94.4% mu mwaka wa 2015.

Naho gusaba imbabazi no kuzitanga biri kuri 95.8% bivuye kuri 93.75%, mu gihe gukira ibikomere ku muntu ku giti cye biri kuri 86.7% bivuye kuri 88.6% mu mwaka wa 2015.

Perezida Paul Kagame

MURERWA DIANE & MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW