Ambasaderi Mukaruliza yitabye Imana

Ambasaderi Mukaruliza Monique wari umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nk’Ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere, ‘Ambassador at Large’, yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu ku wa 30 Werurwe 2024, akaba yazize uburwayi i Bruxelles mu Bubiligi.

Mukaruliza Monique yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aba n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Mukaruliza yabaye mu buyobozi bwite bwa Leta aho kuva mu 2016-2027 yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Mu gihe hagati ya 2004 na 2006 yari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani.

Ambasaderi Mukaruliza yari inzobere mu by’Imari kuko yabaye mu bafashije Leta gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority.

Aza no gukoramo imirimo nka Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali.

Ambasaderi Mukaruliza yitabye Imana

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

- Advertisement -