Muhanga: Umwana yagiye kwiga yambaye umwambaro wa Polisi

Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wo mu Karere ka Muhanga,  yagiye kwiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatenzi yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko byabaye ku wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Nyamabuye .

Hari amakuru  ko se w’uwo mwana (bivugwa ko atigeze aba umupolisi) yaba yambaraga iyo shati ngo yiyoberanye abone uko ajya mu bikorwa bibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze  ko uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yari yambaye iyo shati ya Polisi ariko itagikoreshwa.

CIP Emmanuel Habiyaremye , yavuze ko uwo munyeshuri akigera ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwabimenyesheje Polisi, iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane aho iyo shati yavuye n’uko uwo mwana yayibonye.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga yabwiye Kigali Today ko atigeze amenya iby’ayo makuru, ariko hakaba andi makuru yavugwaga ko uwo mwana yaba yabwiye abayobozi ko iyo shati se yajyaga ayambara nijoro akagenda.

UMUSEKE.RW