Wazalendo babujijwe kujya mu mujyi wa Goma bafite intwaro

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Kivu ya Ruguru bwategetse Wazalendo kutinjira mu mujyi wa Goma bafite intwaro, ni icyemezo gifashwe nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakekwa ko ari bo babikora.

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj.Gen Peter Cirimwami Nkuba yabujije Wazalendo kugendana intwaro mu mujyi wa Goma.

Umutekano muri uyu mujyi uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda, ukomeje kuba ikibazo.

Icyemezo cyo kubuza Wazalendo gutemberana intwaro muri Goma cyafashwe ku wa Gatanu.

Maj.Gen Peter Cirimwami yagize ati “Nyuma y’inama n’amakuru twahawe na sosiyete civile na Monusco, twafashe imyanzuro itandukanye. Ntabwo dushaka kongera kubona abakoranabushake barwanira igihugu (VDP) mu mujyi bafite intwaro, n’ibiro by’abakuriye bikwiye kujya kure y’abaturage.”

Bamwe mu bayobora umujyi wa Goma bari basabye ko abakora ibikorwa bihungabanya umutekano i Goma bahanishwa igihano kiruta ibindi, (icy’urupfu).

Muri iki cyumweru hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 12 bishwe mu bugizi bwa nabi bumaze iminsi bukorwa i Goma no mu nkngero zayo.

Ingezo z’umutekano ziherutse kwerekana abantu batandukanye bakekwaho kwica abantu no kwiba ibyabo, barimo abasirikare ba Leta ya Congo, FRADC n’urubyiruko rwahawe intwaro ruzwi nka Wazalendo.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW