Umutekano muke i Goma: Umusirikare wa FARDC yarashe umumotari

Undi muntu yiciwe i Goma arashwe, amakuru avuga ko ari umusirikare warashe umumotari ku manywa y’ihangu.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa 11h 00 a.m umuntu witwaje intwaro yarashe umumotari ahitwa Nyabushongo, muri Komine ya Karisimbi.

Ababibonye bavuga ko uwo warashe ari umusirikare mu ngabo za Congo.

Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata intera, ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabujije urubyiruko rwahawe intwaro ruzwi nka Wazalendo, kutazinjirana mu mujyi.

Ntiharamenyekana icyateye uriya musirikare kurasa umumotari, ariko amakuru avuga ko bagenzi be babashije kumufata bamushyikiriza inzego z’ubutabera.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi aho i Goma ahitwa Kiziba 2, haturaguwe umurambo w’umugore bitazwi icyamwishe.

Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yabwiye inama y’Abaminisitiri ko ikibazo cy’umutekano muke i Goma cyafashe intera, hakaba hemejwe ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora irondo nijoro.

Mu gihe kitagera ku minsi 10 abantu bagera kuri 14 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe. Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo abasirikare ba FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW