Abahanga bavumbuye petrol muri Namibia

Igihugu cya Namibia kiri muri Africa y’Amajyepfo gishobora kwinjira mu bindi bikungahaye kuri petrol ku isi, abahanga basanze gifite ibarirwa ku tugunguru miliyari 10.

Abahanga bo mu kigo Portuguese oil company Galp Energia cyo muri Portugal bemeza ko bavumbuye petrol mu nkengero za Namibia.

Bavuga ko utugunguru tugera kuri miliyari 10 ari yo ngano ya petrol ishobora gucukurwa muri Namibia.

Kiriya kigo kivuga ko cyageze kuri kiriya gisubizo mu igerageza rya mbere cyakoze gicukumbura ibyihishe mu mariba y’ahitwa Mopane muri Namibia.

Itangazo rya kiriya kigo ryasohotse ku Cyumweru rigira riti “Mu gace ka Mopane honyine, nta bundi bushakashatsi bukozwe, cyangwa kongera kugenzura amariba, petrol ihari igera ku tugunguru miliyari 10, cyangwa no hejuru yayo.”

Hashize igihe bivugwa ko mu kibaya kitwa Orange Basin, muri Namibia ari naho Mopane iherereye havumbuwe petrol.

Ibi bishobora gutuma iki gihugu cya Namibia cyinjira mu ruhando rw’ibindi bicukurwamo bikanacuruza petrol ku isi.

Namibia irashaka kwinjira mu muryango wa Opec uhuza ibihugu bicukura bikanacuruza petrol, mu gihe iteganya gutangira gucukura iyo ifite mu mwaka wa 2030.

IVOMO: BBC

- Advertisement -

UMUSEKE.RW