Kenya yashyizeho icyunamo – Umusirikare mukuru yapfanye n’abandi 9

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’ Umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Jenerali Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka y’indege mu Burengerazuba bw’igihugu, hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Ruto, yavuze ko ari umwanya w’akababaro kenshi ku gihugu, ko babuze umuntu w’intwari aboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.

Mbere yaho ku mugoroba wo ku wa Kane, Ruto yari yahamagaje inama igitaraganya y’abagize akanama k’umutekano w’igihugu.

Perezida Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 za manywa ku isaha yo muri Kenya n’ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda,

Iyi mpanuka ikomeye yaguyemo Jenerali Francis Omondi Ogolla wari Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya yari kumwe n’abandi basirikare 11abagera ku icyenda bapfana nawe, harokoka babiri.

Ruto yatangaje kandi ko iyo ndege yahanutse mu Karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilomerero 400 mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, ni nyuma gato y’uko yari imaze guhaguruka.

Kuva kuri uyu wa gatanu Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera yurukijwe mu guha icyubahiro intwari z’igihugu zabuze ubuzima.

Kuva tariki 27 Mata 1987 ni bwo Jenerali Ongola yinjiye mu ngabo za Kenya(KDF), yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo mu 2023 asimbuye Jenerali( Rtd) Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ni mu gihe kandi mu cyumweru gitaha hari hitezwe isabukuru y’imyaka 40 amaze mu gisirikare.

Perezida William Ruto ni we watangaje urupfu rwa Jenerali Francis Omondi Ogolla

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -