Kamonyi: Barasaba ko hakubakwa urwibutswo rwa Mugina

Bamwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Mugina ,mu Karere ka Kamonyi,basaba ko hakubakwa urwibutso rwagutse rwa Mugina kugira ngo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  ijye ishyingurwa mu cyubahiro ndetse isubizwe agaciro yambuwe.

Ibi babisabye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu Murenge wa Mugina , mu Karere ka Kamonyi bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abaguye mu bice bya Mugina na Nyamiyaga.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’ab’ututerere twa Bugesera na Ruhango.

Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahro imibiri 91 yakuwe mu bice bitandukanye bya Mugina na Nyamiyaga.

Umwe mu butanze ubuhamya, Kabano Charles , yavuze ko banyuze mu nzira y’umusaraba ariko ashimira Imana n’Inkotanyi zabarokoye.

Ati “FPR Inkotanyi yaduhaye ubuzima, kuko uyu munsi wumva utekanye, wumva uri mu gihugu kigukunze,uyu munsi mu yandi magambo bihwanye ubuzima. “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nkashimira Inkotanyi.”

Kabano Charles avuga ko abarokotse Jenoside bafite icyifuzo cy’uko Urwibutso rwa Mugina rwakubakwa kugira ngo abishwe muri jenoside bajye bashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Nyakubahwa guverineri, tuziko nta cyo leta itwima, iduha byinshi. Turifuza ko mwaduha urwibutso. Mu bushobozi bw’igihugu uko bushoboka, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukabona urwibutso.”

Uyu avuga ko yishimira ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, ubu yiteje imbere,ariyubaka  akaba yubatse ndetse yize amashuri arangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

- Advertisement -

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie, yavuze ko abaturage batatiriye igihango bakica abavandimwe, yihanganisha umuryango nyarwanda muri rusange.

Ati “ Habaye gutatira igihango, abaturanyi bica abo bari baturanye, ubuyobozi buhagarara ku bo bari bashinzwe. Umuryango IBUKA urihanganisha ababuriye ababo hano(Mugina), ndetse n’inzira zitandukanye aho bashakiraga ubuhunzi ariko ntibabubone.”

Avuga ku cyifuzo cyuko hakubakwa urwibutso, yavuze ko byatangiye kuganirwaho.

Ati“Hari ibyifuzo bakomeje kugaragaza kandi koko birumvikana,hano turacyakeneye urwibutso nkuko babivuze ariko nka IBUKA mu karere kacu ka Kamonyi dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, hari ibiganiro twatangiye kugira ngo dufatanye, tugere ku cyiciro cyo kugira urwibutso twifuza kandi rubereye abacu, rubasubiza agaciro nkuko  bakambuwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubupfura bwaranze abishwe muri Jenoside.

Ati “ Uyu mwanya wo kwibuka, tujye tuwukoresha twibuka ubupfura, urugwiro, ubudahemuka, gukomera ku ndangagaciro n’indi mico myiza yaranze abo twaje kwibuka uyu munsi, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baba aba hano ku Mugina n’ahandi hirya no hino mu gihugu, tubivomemo imbaraga,zidufasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bitubere intwaro yo kurwanya ikibi.”

Yashimiye uwari burugumesitiri Ndagijimana Calxte wagaragaje ubutwari bwo kugerageza kurokora Abatutsi bari baje guhungira muri Komine Mugina baturutse muri Komine Kanzenze n’ahandi ariko nawe aza kubizira,aricwa.

Yashimiye abarokotse Jenoside bemeye gutanga imbabazi ku babagiriye nabi.

Gverineri kayitesi nawe yashimangiye ko ari inshingano za leta kubaka urwibutso.

Ati “ Ndagira ngo mbabwire ko urwibutso rwa Mugina  ari rumwe mu nzibutso eshatu z’Akarere ka Kamonyi.Kuba ari urwibutso rw’Akarere, biduha inshingano nka leta zo gukora icyo ari cyo cyose .Ikibazo cy’inzu y’amateka no gukomeza gushyiraho ibindi byose bisabwa, ni inshingano zacu nka leta kandi ntabwo twabyirengagije, ndagira ngo mbizeze ko tuzabikora kandi mu gihe cya vuba ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi.”

Urwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 59,122. Uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 91 yabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga.

Hashyizwe indabo ku mva irihukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Hashyinguwe imibiri 91 yakuwe mu bice bikikije Umurenge wa Mugina na Nyamiyaga
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri uyu Murenge, abayobozi batandukanye  ndetse n’abandi barokokeye muri ibi bice 
Abayobozi b’uturere twa Ruhango na Bugesera bifatanyije na Kamonyi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

UMUSEKE.RW