Croix Rouge yibukije ko kugira ubumuntu byakabaye indangagaciro za buri wese

Croix Rouge y’u Rwanda ku wa 26 Mata 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange abari Abakorerabushake, abakozi, abaturanyi bayo bishwe,hagaragazwa uko muri bo hari abatatiriye igihango cy’impuhwe n’imbabazi bakijandika mu bwicanyi.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango aho giherereye mu Mujyi wa Kigali.

SHUMBUSHO Rambert ni umwe mu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, avuga uburyo abari muri iki kigo bashinzwe kwita ku bantu no kubagirira impuhwe, bahindukiye bakijandika mu bwicanyi.

Icyakora ashima ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye zikongera zikabasubiza ubuzima.

Ati “Ndashimira cyane leta yacu, leta y’Ubumwe, iyo Inkotanyi zitaza kubaho, Jenoside ntabwo yari guhagarara ,abantu bagomba kwicwa ngo babarangize.

Ndashimira CROIX Rouge y’u Rwanda kuko tuba turi hano biba byagizwemo uruhare nayo. Yaradufashije cyane ariko ubujyanama iduha n’ubufasha butandukanye .”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo,  nka Croix Rouge bitumvikana ukuntu umuryango wari ushinzwe kwita ku babaye wahindukiye ukajya mu bugizi bwa nabi.

Ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite igisobanuro kinini  kuko Croix Rouge nk’umuryango utabara imbabare,ufite amahame meza ku isi yose ndetse  bikaba bitumvikana ukuntu amacakubiri yaba yarageze mu  cyitwaga Croix Rouge icyo gihe , ni ikintu kitumvikana .”

Perezida  wa IBUKA yagaragaje ko hari abapfiriye mu nzira bagerageza guhungira mu karere ka Huye , mu cyahoze ari perefegitura ya Butare bityo agasanga indangaciro z’ubumuntu zikwiye kurangwa  na buri wese.

- Advertisement -

Ati ‘Ni byiza ko amahame ya Croix Rouge yimakazwa, akubahwa, ndetse akanubahirizwa. Mu by’ukuri iyo tuvuze kugira ubumuntu byakagombye kuba indangagaciro za buri wese.”

Umuyobozi wa Croix y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, yavuze ko biteye isoni kuba abari bashinzwe kwita ku bantu ari bo biyambuye imbabazi ahubwo bakaba inyamaswa.

Ati “Croix Rouge y’u Rwanda izirikana akaga n’ububare jenoside yakorewe Abatutsi yasize mu bayirokotse no mu gihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego twiyemeje kugira uruhare mu kongera ubukangurambaga mu muryango nyarwanda no kwita ku iterambere ry’imiryango y’abacitse ku icumu.”

Akomeza ati “ Nk’umuryango wubakiye ku mahame y’ubumuntu, ni isomo rikomeye ritwereka ko aho indangagaciro zo kugirira impuhwe umuntu zambuwe agaciro kazoo ahubwo hakimikwa ubunyamaswa. Ubunyamaswa nibwo twamagana uyu munsi duhamagarira abantu kugaruka ku muco y’ubumuntu.”

CROIX Rouge isobanura ko mu  myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, uyu muryango umaze gufasha abantu batandukanye, ububakira ndetse unabafasha kongera kugira ubuzima.

UMUSEKE.RW