Nkore iki? Natwawe n’ubwiza bwa murumuna w’umugore wanjye mutera inda byanyobeye

Umuseke ubafitiye ubutumwa bw’umugabo ugisha inama bitewe n’ubuzima abayemo bwazitiye amahitamo ye ndetse akabura uwo yakwizera wamugira inama nk’iyo akeneye ko umugira.

Uyu mugabo yakuruwe n’ ubwiza bwa murumuna w’umugore we ndetse amutera inda, none yabuze uko abyitwaramo.

 

Ubutumwa bwe, buteye butya:

Muraho, nkunda gusoma uru rubuga rwanyu kandi ngakunda inama mugerageza guha abantu. Ikindi gifasha ni ukwibohora byibuze ukagira abo usangiza ikibazo cyawe. Icyanjye giteye gutya:

Mfite umugore w’isezerano twabyaranye, mu gihe namuteretaga (Tutarabana) murumuna we yari umuntu wadushimishaga cyane, yishimiraga ko dukundana ndetse kenshi twasohoka ntitumusige.

Kuri telephone ntabwo narangizaga kuvugana na Cherie atampaye murumuna we biza kugera aho tujya twivuganira kuri telephone ye.

Naje kumukunda cyane ariko ndabihisha, dukora ubukwe, ngerageza uko nshoboye ngo murumuna w’umugore wanjye aze kuba iwanjye.

Ubu mbabwira murumuna w’umugore wanjye aba iwanjye kandi nkamukunda cyane. Twakoze amakosa turaryamana muri make na we  mugira nk’umugore wanjye. Icyiza ariko ndamukunda cyane pe! Ariko ngakunda na mukuru we rwose mbese ni abana beza ntacyo wabanenga.

- Advertisement -

Hanyuma naje kumutera inda (ubu afite amezi 2) kandi amategeko ntanyemerera kugira abagore 2 kuko kuri njye nakagombye kumugira umugore.

Umugore wanjye nawe ntabizi kandi mfite ubwoba bw’uko azabihingutsa ndetse mfite ubwoba bw’ingaruka zaba mu mibanire yacu no mu muryango wo kwa databukwe banyizeraga.

Icyo ngishaho inama si amakosa nakoze ahubwo ni uko nabyitwaramo n’aho nahera ngo mbivuge.

Murumuna w’umugore mfite ubwoba ko ngiye kumwicira ubuzima, namufasha iki ngo atazahungabana mu buzima buri imbere?

Murakoze

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT