Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Mbanje kubaramutsa mbifuriza no kugira umwaka mwiza. Nkunze kubona mutanga ibitekerezo byubaka ku bantu babiyambaje, nanjye ndi umwe muri abo ufite ikibazo kindemereye ku mutima.

Ndi umukobwa ugitegereje kubona umuntu nyawe w’umusore cyangwa umugabo ugwa ku ndiba y’umutima wange tukaba twabana nk’umugore n’umugabo.

Gusa kubera ubuzima mbamo, nijye wita ku bavandimwe banjye, mu magambo make umuryango wacu ntabushobozi ufite kandi mfite abavandimwe bari mu ishuri nijyewe ubazwa byose kuri bo, haba amafaranga y’ishuri, ndetse n’amafaranga yo kubafasha mu bindi bakeneye.

Akazi kange ntabwo gahambaye, nkora nka Secretaire mu biro by’ikigo kigenga.

Ubwo rero naje guhura n’umuntu ufite amafaranga menshi turaganira, ndetse anyemerera kujya amfasha mu bibazo mfite, akampa ku mafaranga menshi atunze nkongeranya na makeya mpembwa nkabaho neza, kandi nkafasha abavandimwe banjye kwiga.

Kugeza ubu nubwo uyu mugabo ampa buri cyose musabye, amarangamutima yanjye yangushije ku wundi musore, muri jye iyo mubonye umusatsi umvaho bitewe n’uburyo mukunda, na we ambwira ko ankunda ariko mbona nta bushobozi afite ahubwo ni jyewe wo kumwitaho.

Ese aba bantu bombi ko numva ari inshuti nubwo umwe duhujwe n’amafaranga ariko undi tugahuzwa no kuba mukunda akennye, nabigenza nte ko ngeze mu myaka yo gushaka umugabo?

Nemere se uyu musore nkunda dupange ubukwe ariko, mubangikanye n’uyu mugabo umfasha wiyemeje kujya amfasha mu bibazo by’umuryango?

Uyu musore se ninemera ko tubana anyizeza ko tuzatera imbere turi kumwe, akabona imibereho yange igabanutse ntazandeka? Ubu ntakundira uko meze ambona ubu?

- Advertisement -

Muri aba bombi se ubu harimo uwange?

Mumfashe mumpe inama ndashaka kumesa kamwe nkagira urugo. Mbaye mbashimiye, ni UMUSOMYI WA UMUSEKE.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW