Rusizi: Inzoka yatumye bafunga ibyumba by’ishuri

Mu karere ka Rusizi, mu kigo cy’ishuri  hari ibyumba bitatu byari bizanzwe byigirwamo ubu byafunzwe kubera inzoka abanyeshuri babibonyemo.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwo ntibwemera ko byafunzwe kubera iyo nzoka ko ahubwo ari uko bishaje.

Muri iki kigo cy’ishuri cyitwa G.S Gaseke giherereye  mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyakabuye,Akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba.

Hari bimwe mu  byumba  by’ishuri bishaje cyane bitajyanye n’igihe, byigirwagamo Byagaragayemo inzoka  kuwa 25 Mata 2024,birafungwa nk’uko bamwe mu barezi barerera muri iki kigo cy’ishuri bemezako izo nzoka bazibonyemo.

Ndihokubwimana Germain ni umurezi muri iki kigo cy’ishuri ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri avuga ko ibi byumba byafunzwe byari bimaze iminsi bigaragayemo inzoka.

Ati” Hari hamaze iminsi bigaragara ko harimo inzoka twavuye kuri ‘l’assembement’ mu gitondo dusangamo inzoka nini n’imyobo myinshi umuyobozi w’ishuri araza arabireba duhumuriza abana turahafunga”.

Nyiranzitabakuze Appolonie nawe ni umurezi muri iki kigo cy’ishuri yavuze ko babonye iyo nzoka mu ishuri n’imyobo myishi basukamo amazi ashyushye bukeye basanga  byatoboreye ahandi.

Yanavuze ko bahumuruje abana babakusanyiriza mu mubindi byumba ngo n’ubwo bari kwiga birababangamiye biga mu bucucike .

Ati” Nibyo amashuri arafunze kubera ikibazo cy’inzoka n’imyobo yayo twabonye mu ishuri, dusukamo amazi bwacya bigatoborera ahandi. Twahuje amashuri atatu abana biga mu bucucike natwe biratubangamiye”.

- Advertisement -

Sindayigaya Dominique akora akazi ko gucunga umutekano (umuzamu) muri iki kigo cya G.S Gaseke yemeza ko nabo iyo nzoka bayibonye ntibamenya aho itaha.

Ati”Iyo nzoka biragaragara ko ari nini n’aho inyura ni hanini twigeze guhura nayo mu rubingo ruri inyuma y’ikigo ariko ntitwari tuzi aho itaha”.

Umuyobozi w’ishuri , Pasiteri Ndayishimye Albert,yahamirije UMUSEKE  ko ibyo byumba byafunzwe bidatewe n’inzoka, babibonyemo ko birinze impanuka byateza kuko bishaje cyane.

Ati”Ni byo nyuma yo gusurwa n’abakozi ba REB twabisabwe n’Umurenge ejo twarabifunze kubera ko bishaje byari byubakishije amatafari ya rukarakara atagira n’isima n’amabati ashaje iby’inzoka byo  n’amaso yanjye ntayo nabonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent nawe ati “ Ayo makuru ntabwo ari ukuri nta nzoka yahagaragara  hari ubutaka bukonje cyane,nyuma yo kubona ko bigira muri ibi byumba byamashuri bishaje basabwe kwimukira mu bindi byumba bagakorerwa ubuvugizi”.

Mu butumwa uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Kamali yatanze,yasabye abarezi n’ababyeyi baharerera kumva ko nta gikuba cyacitse,yizeza ko nk’ubuyobozi bari gukora ubuvugizi ngo hubakwe ibyumba bishya.

Muri ikikigo cy’ishuri rya G.s Gaseke kigamo abanyeshuri 1,379,Ibyumba bitatu byafunzwe byigagamo abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke,hari n’ibindi  bigera muri bitandatu na byo bishaje.

Uyu Murenge wa Nyakabuye, inzoka z’amayobera si ibintu bishya kuko mu gitondo cyo kuwa 12 Werurwe 2024, mu rugo rw’umukuru w’umudugudu wa Nyakagoma,Akagari ka Kamanu hagaragayemo inzoka n’imbeba bihambiririye mu ishashi ari nzima.

Inzu zaho bigiraga birashaje cyane
Abanyeshuri babimuriye ahandi bituma biga mu bucucike

MUHIRE Donatien

 UMUSEKE.RW /  Rusizi.

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Mparambo

    Bazashake mazout basuke muri iyo myobo yazo.