Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Yanditswe na: webmaster
2023/05/22 7:00 AM
A A
9
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mbanje kubaramutsa mbifuriza no kugira umwaka mwiza. Nkunze kubona mutanga ibitekerezo byubaka ku bantu babiyambaje, nanjye ndi umwe muri abo ufite ikibazo kindemereye ku mutima.

Ndi umukobwa ugitegereje kubona umuntu nyawe w’umusore cyangwa umugabo ugwa ku ndiba y’umutima wange tukaba twabana nk’umugore n’umugabo.

Gusa kubera ubuzima mbamo, nijye wita ku bavandimwe banjye, mu magambo make umuryango wacu ntabushobozi ufite kandi mfite abavandimwe bari mu ishuri nijyewe ubazwa byose kuri bo, haba amafaranga y’ishuri, ndetse n’amafaranga yo kubafasha mu bindi bakeneye.

Akazi kange ntabwo gahambaye, nkora nka Secretaire mu biro by’ikigo kigenga.

Kwamamaza

Ubwo rero naje guhura n’umuntu ufite amafaranga menshi turaganira, ndetse anyemerera kujya amfasha mu bibazo mfite, akampa ku mafaranga menshi atunze nkongeranya na makeya mpembwa nkabaho neza, kandi nkafasha abavandimwe banjye kwiga.

Kugeza ubu nubwo uyu mugabo ampa buri cyose musabye, amarangamutima yanjye yangushije ku wundi musore, muri jye iyo mubonye umusatsi umvaho bitewe n’uburyo mukunda, na we ambwira ko ankunda ariko mbona nta bushobozi afite ahubwo ni jyewe wo kumwitaho.

Ese aba bantu bombi ko numva ari inshuti nubwo umwe duhujwe n’amafaranga ariko undi tugahuzwa no kuba mukunda akennye, nabigenza nte ko ngeze mu myaka yo gushaka umugabo?

Nemere se uyu musore nkunda dupange ubukwe ariko, mubangikanye n’uyu mugabo umfasha wiyemeje kujya amfasha mu bibazo by’umuryango?

Uyu musore se ninemera ko tubana anyizeza ko tuzatera imbere turi kumwe, akabona imibereho yange igabanutse ntazandeka? Ubu ntakundira uko meze ambona ubu?

Muri aba bombi se ubu harimo uwange?

Mumfashe mumpe inama ndashaka kumesa kamwe nkagira urugo. Mbaye mbashimiye, ni UMUSOMYI WA UMUSEKE.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mu gitaramo cya Alexis Dusabe abana basabye kurindwa ubuzima bw’umuhanda 

Inkuru ikurikira

Yagiye gucyura umugore we yitwaje inyundo, azanye imirwano Sebukwe amutema umutwe

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu- Minisitiri Bayisenge

Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu- Minisitiri Bayisenge

2023/05/28 10:06 AM
Inkuru ikurikira
Yagiye gucyura umugore we yitwaje inyundo, azanye imirwano Sebukwe amutema umutwe

Yagiye gucyura umugore we yitwaje inyundo, azanye imirwano Sebukwe amutema umutwe

Ibitekerezo 9

  1. Jeph says:
    shize

    Uzanshake nzakugire inama tubanje kuganira. Ndakuze ungana nabanjye harimo nabakuruta. Nzaguha inama nziza

    Reply
  2. Gatete says:
    shize

    Mugore cyangwa Mukobwa,icyo nta kibazo kirimo.Kereka niba bombi muryamana.Imana ugusaba “kubana n’umuntu umwe gusa”,nabwo mubanje gutera igikumwe.Ibyo mwita kuba mu rukundo akenshi biba bigamije kuryamana gusa.Ni icyaha kizarimbuza millions na millions z’abantu.

    Reply
  3. Emmy says:
    shize

    Emerera uwo ufite cash mubane na we urukundo ruzaza! Uwo mutype ubona umusatsi ukakuva ho inzara nikuryana na we n’abana umusatsi uzaba ubwoya!

    Reply
  4. Kwiha says:
    shize

    Ariko ye! Ibyo bintu ntanubwo byakagufashe umwanya wo kubitekerezaho cyane:None se uwo mukire ugufasha ubona agukunda? Ese nta wundi mugore afite? Niba ntawundi mugore afite kdi ukaba ubona agukunda, uwo wundi uramushakaho iki???Niba afite umugore,ukaba utabana na we,kora kuburyo umuvanaho igishoro,upangire uwo musore ukunda,namara gufatisha,ukabona utazahungabana nurekana n’uwo mukire,usage uwo musore ukunda.Ariko kuvuga ko wamusanga muri ubwo bukene,muzabana mu miguruko.Kereka niwiyemeza kumubangikanya n’uwo mukire mu ibanga,agakomeza kugufasha.

    Reply
  5. murenzi romeo says:
    shize

    inamanakugiramuribosentanumwewakabayewemerakukoharigihe wasanga uwomusoremukabana yamenyakowamukireyagufashagaharibyomupanga bitari ubufashagusa urugorugasenyukanabarumunabantibabebakize ubworerowabanza ukitangirabarumunabawebakabanzabakiga

    Reply
  6. muhire patrick says:
    shize

    umva wowe uwomusore ashobora kuba yaragukundiye ibishoro byuwo mukire aguha ushobora kwanga uwomukire yaragukundiyukuri ugasanga uwomusore bikazagutera kwicuza nibuwomukire afitegahunda yokugushyira mumago fatuwo

    Reply
  7. martin says:
    shize

    ariko warabyibagiwe? amafaranga niyo atuma tubaho mubuzima bwa burimunsi bwira uwo mukabwe mutere igikumwe.

    Reply
  8. Joseph mbonigaba says:
    shize

    Muba murenzwe ubwo ibyo n,ibibazo byo kugisha inama ejo uzaba uvuga ngo ufite umuceri na kawunga ngo wayobewe icyo uteka nibakugire inama

    Reply
  9. Fra says:
    shize

    Sanga umusaza va mumandazi, gusa ikiri kugucanga nuko bose bakurongora gusa harira uwo musaza undi umubwize ukuri, umubwire uti twibere inshuti zisanzwe ariko waje mfite undi, gusa ntumwihenureho umubwize ukuri kose Kandi ari bukumve. Ese uwo ubuga ukennye niwowe umukunda, niwe ugukunda cyangwa mwese umusatsi ubavaho? Gusa hagarika byose wamuhaga ndabizi bizahita birangira gake gake.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010