Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Mu gitaramo cya Alexis Dusabe abana basabye kurindwa ubuzima bw’umuhanda 

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/05/22 5:03 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu gitaramo cy’umuramyi Alexis Dusabe,cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023,abana barererwa mu Kigo cya SOS village, bahaye ubutumwa ababyeyi bibagirwa inshingano zo kurera bigatuma bajya mu muhanda, basaba Kwita ku burere bwabo.

Mu gitaramo cya Alexis Dusabe abana basabye ababyeyi kwita ku burere bwabo

Ni mu gitaramo uyu muramyi  yatumiyemo abaramyi bafite amazina akomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri abo barimo Apôtre Apollinaire, Nduwimana David, Aime Uwimana,Nkomezi Prosper.

Dusabe wihariye umwanya munini, yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo umuyoboro, Umukunzi, n’izindi zakunzwe mu bihe byashize.

Kwamamaza

Uyu mugabo w’umugore n’abana batanu, yabanje gushimangira ko we n’umuryango we bazakorera Uwiteka.

Ati” Njye nab’uwiteka yampaye tuzakorera Uwiteka.”

Muri iki gitaramo, abana bo mu Kigo SOS village, bahawe umwanya muto, maze bibutsa ababyeyi ko badakwiye kwibagirwa inshingano zo kurera.

Bati” Erega babyeyi kuturera mukatwigisha amashuri, tukaminuza za Kaminuza nta burere ntacyo byatumarira.”

Bibukije  abana kandi kumvira impanuro z’ababeyi.

Bati” Twirinde kujya ku muhanda kuko nta cyiza kibamo.”

Aba bana basabye by’umwihariko ababyeyi kwirinda amakimbirane mu miryango atuma bisanga mu mihanda.

Muri iki gitaramo Umuramyi Alexis Dusabe yashimiye buri umwe watumye iki gitaramo cyiba.

Igitaramo cy’umunezero…

Ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h00), Chorale yo muri ADEPR, Nyarugenge, yabanjirije abandi baririmbyi, maze baririmba indirimbo zikunzwe mu nsengero ziganjemo iz’umuhanzi w’umurundi Dudu T Niyukuri, iz’igifaransa n’icyongereza zifashishwa mu kuramya no guhimbaza Imana.

Alexis Dusabe ku isaha ya saa moya n’iminota ibiri (19h:02) yagiye ku rubyiniro nyuma y’umushyushyarugamba DjSpin.

Uyu muramyi wigaruriye imitima y’abakunda indirimbo zihimbaza Imana, yongeye kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane, ava ku rubyiniro abantu bacyimunezerewe.

Muri iki gitaramo umuhanzi Prosper Nkomezi yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bakunzwe maze ahagurutsa abari bateraniye mu ihema rya Camp Kigali.

Uyu yaje Kwakira Aime Uwimana, maze  baririmba indirimbo ye ikunzwe, “Muririmbire Uwiteka” indirimbo yakunzwe cyane mu bihe bitandukanye ndetse n’izindi.

David Nduwimana wo muri Australia wagiye ku rubyiniro abanza gushimira abamufashije mu rugendo rwo kuba umuramyi barimo Apotre Apollonaire.

Mu bandi yashimiye barimo Aime Uwimanan, Alexis Dusabe, Gaby Kamanzi n’abandi.

Uyu yabanje kuririmba indirimbo yo mu rurimi rw’icyongereza , afatanya n’abitabiriye iki gitaramo.

Nduwimana yaje kuririmba indirimbo ze zitandukanye zishimiwe n’abatari bacye.

Apotre Apollinaire yegereje abantu IMANA…

Ku isaha ya saa yine n’iminota cumi n’itanu, (22H :15), Alexis Dusabe yahaye ikaze umuramyi Apôtre Apollinaire, abanza gushimangira ko ari umwe mu bamaze igihe mu muziki wo guhimbaza Imana.

Apollinaire wari kumwe n’itsinda ry’abaramyi batandatu bava iBurundi mu itsinda rya Shemeza Ministry, yasendereje umunezero abari buzuye ihema rya Camp Kigali.

Apotre Habonimana yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zitandukanye mu bihe bitandukanye zirimo ” Mbega ubuntu “, n’izindi zitandukanye , maze yishimirwa n’abatari bacye.

Apotre Apollinaire Habonimana witabiriye iki gitaramo ndetse akaza kwishimirwa n’abatari bacye, ari mu baramyi b’ibihe byose mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba .

Uyu muramyi aheruka gutangaza ko yitegura gushinga mu Rwanda ishuri ryigisha kuramya no guhimbaza Imana.

Alexis Dusabe yongeye kwerekana ko ari umuhanga mu gitaramo
Apotre Apollinaire yegereje abantu Imana mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Nduwimana yishimiwe mu gitaramo kubera imiririmbire irimo ubuhanga
Alexis Dusabe indirimbo ze zakoze ku mitima ya benshi 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKW.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Imibereho y’impunzi n’abaturiye inkambi ya Nyabiheke yahinduwe na Croix Rouge Rwanda

Inkuru ikurikira

Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010