Nkore iki? Yambwiye ko ntacyo mumarira mu buriri ajyana n’undi mugabo none ansabye imbabazi

Ndi umugabo ubyaye 3, ntuye muri Kigali, mbanje kubasuhuza cyane, kandi inama zanyu ziranyubaka.

Hashize imyaka ibiri meze nk’uwatandukanye n’umugore, ntitwagiye mu mategeko gusaba gatanya ahubwo yajyanye n’undi mugabo muri Uganda ambwira ko jyewe nta cyo mu marira mu buriri (mbega ntamuha ibyishimo).

Bijya gutangira, umugore wange twabanaga neza, mwishimiye, mbona ankunda nk’umuntu twabyaranye 3, andi nanjye numva mukunze ndetse inshingano zo mu rugo nzikora neza.

Yaje gutangira gukururuna n’abandi bagore, ajyenda ahinduka bigezeho asigara ambwira ko ntacyo nkimaze, ndetse nyuma yazinze imyenda rwihishwa, numva ko yagiye muri Uganda ajyanye n’undi mugabo.

Byarangoye kubyakira ariko niyemeza kurera abana, nkamenya kubitaho n’ibindi umubyeyi yakorera abana be.

Muri iyi minsi ya Coronavirus, umugore yaje kugaruka nyuma y’imyaka 2 naramubuze, arapfukama ambwira ko ansaba imbabazi z’ibyo yankoreye, ndetse ko ashaka kongera kuba umugore mu rugo.

Kubyakira byarananiye, umutima wange uhora unsimbuka. Hari ubwo ntekereza ko namureka akagaruka tukabana ariko akaba uwo kwita ku bana dufitanye gusa.

Undi mutima umbwira ko ntakwiye kumubabarira uko byagenda kose, kwiye gukomeza kurera abana bange akajya abasura ny’uwo twababyaranye.

Ese uyu mugore koko yarahindutse twakongera tukubaka? Ese abana ko bahora bansaba ko Mama wabo agaruka mu rugo nemere aze abe uwo kubitaho gusa?

- Advertisement -

Ndasaba inama zanyu kandi nzi ko zubaka. Murakoze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW