Ndi umugabo ubyaye 3, ntuye muri Kigali, mbanje kubasuhuza cyane, kandi inama zanyu ziranyubaka.
Hashize imyaka ibiri meze nk’uwatandukanye n’umugore, ntitwagiye mu mategeko gusaba gatanya ahubwo yajyanye n’undi mugabo muri Uganda ambwira ko jyewe nta cyo mu marira mu buriri (mbega ntamuha ibyishimo).
Bijya gutangira, umugore wange twabanaga neza, mwishimiye, mbona ankunda nk’umuntu twabyaranye 3, andi nanjye numva mukunze ndetse inshingano zo mu rugo nzikora neza.
Yaje gutangira gukururuna n’abandi bagore, ajyenda ahinduka bigezeho asigara ambwira ko ntacyo nkimaze, ndetse nyuma yazinze imyenda rwihishwa, numva ko yagiye muri Uganda ajyanye n’undi mugabo.
Byarangoye kubyakira ariko niyemeza kurera abana, nkamenya kubitaho n’ibindi umubyeyi yakorera abana be.
Muri iyi minsi ya Coronavirus, umugore yaje kugaruka nyuma y’imyaka 2 naramubuze, arapfukama ambwira ko ansaba imbabazi z’ibyo yankoreye, ndetse ko ashaka kongera kuba umugore mu rugo.
Kubyakira byarananiye, umutima wange uhora unsimbuka. Hari ubwo ntekereza ko namureka akagaruka tukabana ariko akaba uwo kwita ku bana dufitanye gusa.
Undi mutima umbwira ko ntakwiye kumubabarira uko byagenda kose, kwiye gukomeza kurera abana bange akajya abasura ny’uwo twababyaranye.
Ese uyu mugore koko yarahindutse twakongera tukubaka? Ese abana ko bahora bansaba ko Mama wabo agaruka mu rugo nemere aze abe uwo kubitaho gusa?
Ndasaba inama zanyu kandi nzi ko zubaka. Murakoze.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Niba mu miryango yanyu mwembi harimo abantu bakuru mwubaha kandi mwizeye nimubicaze mubibaganirize, umugore ababwire byose n’icyatumye afata icyemezo cyo kugaruka ndetse n’uko yiteguye kugaruka mu murongo. Icyo bazakwemeza uzagikore. Bizaba ari ugufata risks ku nyungu z’urubyaro; bibaho mu buzima.
Ewana birakomeye cyane rwose. ariko niba yasabye imbabazi nuko abonyeko ibyo yagiyemo ntacyo byamumariye. Burya abana nibo bafite agaciro cyane wamureka akaza akarera abana hanyuma ukareba ko yahindutse byanze bikunze uzafata umwanzuro nyuma yaho. Thx
Ubwose icyo utumva niki? Nonese ko yakubwiyeko utamuhaza mugitanda ubu yagarutse byakemutse ahubwo wasanga yarakurikiye ikofi yuwo bajyanye Uganda yagerayo igashira akibuka wowe magorwe muveho rwose abana azajya aza kubasura kuko mwababyaranye. Ariko nitegeko ryemera gatanya iyo umwe mubashakanye ataye urugo mugihe kirenze umwaka ntampamvu yumvikana yamenyesheje ubuyobozi bw’inzego zibanze zimwegereye. Nukora ikosa ryo kumuha umwanya akagaruka mubuzima bwawe azagucocora ubundi ajye aguca inyuma n’abasore bo muri Kigali. Muri make Think twice before acting
MUVANDI MUFATE NKUKO YARIYASAZE UKO TUTARESHYA NIKO TUDAKORA KIMWE kd BURIWESE ASHIMISHWA NUBURYO BWE NAWE AFITE ABAGABO BAMUGAYA UKO ATEYE (KWIBANGA)MUBABARIRE MWUBAKANE
bad bad bad mugarure aze yicare ufate rubuyero ujyegutoragura amasashe mur kigari
umuntu asabye imbabazi arazihabwa mugarure murugo abonye isomo
Sinzi inama naguha gusa kubabarira ningombwa ariko nanone ushobora gusanga Hari Gahunda afitanye nuwo mugabo we bajyanye wamubabarira akakwica akazana wawundi mubyawe nabana bakabaho nabi banza umenye icyuwo wamujyanye icyabahuje mukibana,icyo bapfuye mbere yuko agaruka hanyuma ukoreshe inama y’imiryango uwanyu nuwabo muhitemo intararibonye zibafashe uramenya igikwiye!! Murakoze
Yewe, wireba gusa ibibi Reba ibyiza, Kandi wamusezeraniye kuzamukinda,Yaba muzima cg arwaye mubukirw cyangwa ubukene, ko uzamukundwakaza. Subirana utubavu rwawe! Kuko ni wowe mbeho ye. Aragarutse ntakundi Kandi nawe wari umukumbuye
Iyaraye hanze iba yabaye inturo kumubabarira sugusubirana nkumugore numugabo gusa wamubabarira ukamubohokaho kugirango unezeze abana akajya abasura kuko uko byasa kose ninyina ntawundi uzababonera ariko kuvuga ngo murasubiranye murugo uraba ushyira ubuzima bwawe mukaga umutima wakwanze niyo wawuha amata uranga ukaruka amaraso
Utekerezako abandi bamuhinduye haraho bagiye?arabagore bamushutse baracyahari Ari nabo bagabo barahari Inama yambere mubabarire Wenda yumve abohotse ariko kumugarura murugo have have Cungana nabana bawe ureke imbwakazi
AKABAYE ICWENDE NTIKOGA NIYO KOZE NTIGASHIRA UMUNUKO. UMUNTU ASIGA ICYIMWIRUKAHO NTASIGA IKIMWIRUKAMO.SENGA IMANA IZAGUHA UMUGORE UGUKUNDA.
IHANGANE MWIPIMISHE MUBANE
Ndumva uwo mugore adakwiye imbabazi kuko ntawamenya impamvu wyagarutse uwobajyanye agasigarayo. ashobora kuza ari gatumwa ugasanga baragutabye.
Umusa na Bible (Yesu)yarabize ngo:umugore nafatwa yasambaye azasendwe bivuzeko umugore yaremewe umugabo umwe iyo bitabaye ibyo rero aba yabaye……menyako nyuma yabana nawe ufite uburenganzira kubyishimo ntukiyahure guhata nibyo bibyara kwicana .
Inkoko yaraye hanze yitwa inkware. Uwo ntakiri umugore,mureke akomeze gahunda ze. Azinga asezera anakubwiye icyo mupfuye,yakubwiye ko nibura agiye guhahira abana?
Abagushuka ngo yicare arere abana. Niba yishoboye uzabamuhe,hanyuma wowe bajye bagusura. Niba atishoboye nabwo, najye iwabo cg mu nshuti ze, abana bajye bamusurayo. Kuko ihurizo rya mbere ufite,ntuzabwira abana ukuri ku byabaye.
Umva muvandi…wikwiyahura rera abana bawe nubundi UMUTIMA MUHANANO NTIWUZURA IGITUZA.
Uwoniyo wamugira umukozi womurugo yakwiba akagukenesha rekanyabingi ikomeze izerere
I am nagira umuvandimwe nabanze ashyishoze,kuko uwo mugore ntawamenya ikimugaruye Kandi iyagukanze ntivamo intro.