Gasabo: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero rwihishwa

Bamwe mu bakirisitu b’itorero ‘IRIBA ry’ UBUGINGO’ , bari mu gahinda  nyuma yaho pasiteri w’iri torero agurishije rwihishwa urusengero.

Ni urusengero rwari ruherereye mu Mudugudu wa Ruraza,Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Aba bakirisitu bavuga ko mu mwaka wa 2014 mu bushobozi bucye bitanze, bakubaka urusengero ariko ku wa 19 Mata 2024 batunguwe no kumva umuyobozi w’iri torero, Mukarunanira Jean D’Arc, yarugurishije batabizi kuri Miliyoni 20 Frw.

Aba bavuga ko uru rusengero rwaguzwe n’uwitwa Kwizera Nehemy.

Umwe muri abo yabwiye TV1  ati “Nagiye kumva numva ngo Pasiteri yarugurishije.Telefoni yahise anayikuraho.”

Undi nawe ati “Ntabwo bigeze bakora inama nka komite n’abanyetorero, ahubwo twagiye kumva, twumva ngo urusengero rwagurishijwe. Ikibazo twe dufite, ni uko yagiye kugurisha urusengero rw’itorero , ritabizi, abikora rwihishwa.”

Aba bakisitu ngo ikintu kibabaza ni uko batunguwe nuko   basanze ibikoresho byose by’urusengero byagurishijwe.

Umwe ati “Aza ari nijoro, asahura n’ibyari byasigaye mu rusengero,ari intebe, abitwara bujura. Turifuza ubutabera kugira ngo butuburanire, badusubize ibyacu kuko twe ntabwo twagurishije.”

Bamwe mu bayoboke b’itorero basinye ubwo itorero ryagurishwaga bavuga ko babeshywe ko ibikorwa bigiye kwimurirwa ahandi.

- Advertisement -

Umwe ati “ Banyemeza ko kimite bayiganirije,amafaranga yahawe pasiteri Jeanne kuko amafaranga yishyuwe kuri sheik(cheque). We yatubwiraga ko n’ikibanza cyabonetse cyo kwimuriramo ibikorwa by’urusengero.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ariko ntibyadukundira.

Ibibazo by’amadini n’amatorero si ubwa mbere byumvikanye kuko  no mu Karere ka Rubavu mu  Itorero rya Blessing Church, riherereye mu Murenge wa Gisenyi, haheruka kuvuka umwiryane bituma amateraniro ataba  ndetse urusengero rurafungwa.

UMUSEKE.RW