INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA GASUGI Justin RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa GASUGI Justin mwene KAVANO NZEYIMANA Jonathan na NYIRABUJARO Peruth Mariya, utuye mu Mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Yungwe, Umurenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, uboneka kuri telefone No 0780 781 348/ 0787 429  130;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura izina GASUGI ku mazina GASUGI Justin bityo akitwa BYIRINGIRO Justin mu Irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko izina GASUGI ari izina ry’igitsinagore, izina BYIRINGIRO akaba yararikoresheje mu byangombwa bye by’ishuri kugira ngo amazina ye yo mu Irangamimerere ahure n’ayo ku byangombwa by’ishuri;

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura izina ku mazina asanganywe GASUGI Justin akitwa BYIRINGIRO Justin mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo n’inyandiko ye y’Ivuka.

******