INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA GATABAZI Magnifique RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa GATABAZI Magnifique, mwene NKURIKIYIMANA na MUKAMURIGO, utuye mu Mudugudu wa Biryogo, akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, uboneka kuri No: 0787 315 849/0781 112 030;

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina Magnifique, izina Fabien ku mazina asanganywe, GATABAZI Magnifique bityo akitwa GATABAZI Fabien mu Irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko izina Fabien ari izina yabatijwe akaba ashaka kuryitwa ku buryo bwemewe n’amategeko ndetse akaba yararikoresheje ku nyandiko z’ishuri.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina Magnifique, izina Fabien ku mazina asanganywe GATABAZI Magnifique bityo akitwa GATABAZI Fabien mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

******