ITANGAZO RYA MUHUTUKAZI Josephine RISABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa MUHUTUKAZI Josephine mwene NDWAYI Simon na NYIRAMANDARI Marie utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura izina MUHUTUKAZI ku mazina asanganywe MUHUTUKAZI Josephine akarisimbuza MUKAKIGELI akitwa MUKAKIGELI Josephine mu irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko izina MUHUTUKAZI rimutera ipfunwe.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko gusimbuza izina MUHUTUKAZI izina MUKAKIGELI bityo akitwa MUKAKIGELI Josephine mu gitabo cy’irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

********