Didier Yves Drogba Tébily wabaye rutahizamu ukomeye mu ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, yatsinzwe mu Cyiciro kibanza cyo guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, [FIFCI].
Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo muri Côte d’ivoire habaye icyiciro cya Mbere cy’amatora cy’uzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.
Didier Yves Drogba Tébily w’imyaka 44, yatsindiwe ku majwi 24, mu gihe Yacine Diallo yagize amajwi 59 naho Sory Diabaté agira amajwi 50.
Ibi bisobanuye ko Didier Drogba atazakomeza mu Cyiciro cya Kabiri, babiri bamuje imbere bakaba ari bo bazavamo umwe uzayobora iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.
Iri shyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu, ryari risanzwe riyoborwa na Mariam DAO GABALA.
Uyu mugabo wabaye rutahizamu mu makipe akomeye nka Olympique Marseille, Chelsea n’izindi, yatsindiye ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ibitego 65 mu mikino 106 yayikiniye.
HABIMANA SADI/UMUSEKE