Gorilla FC yatandukanyije Mukura VS n’abari abatoza bayo

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, abari abatoza ba Mukura VS barangajwe imbere n’Umunya-Espagne, Tony Hernandez, bahise begura ku nshingano zabo ndetse basezera ku bakinnyi.

Tony Hernandez yatandukanye na Mukura VS ku nshuro ya Kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu, mu Akarere ka Huye kuri Stade Kamena habereye umukino wa Mukura VS yari yakiriyemo Gorilla FC. Uyu mukino warangiye ikipe zombi ziguye miswi ku gitego kimwe ku kindi.

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Mukura VS yari iri mu rugo ni yo yari iri ku gitutu bijyanye n’uko imaze iminsi kubona amanita atatu byarabaye ingume. Ibi byatumye nyuma yo kubura amanota atatu, Tony Hernandez ahita yegura ku nshingano ze ndetse ahita asezera abakinnyi ababwira ko atakiri umutoza wabo. Ibi bisobanuye ko yahise anajyana n’uwari umwungiriza we kuko niwe wamwizaniye.

Uyu munya-Espagne yari yahawe akazi ku nshuro ya Kabiri muri Mukura VS muri Mutarama uyu mwaka, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Bisobanuye ko yari ayimazemo amezi ane gusa.

Tony yasanze Mukura VS itari mu bihe byiza kuko yari ku mwanya wa cumi, none yayisize ku mwanya wa Kane n’amanota 39. Yatsinze amakipe arimo APR FC na Rayon Sports FC.

Mukura VS irongera ibe itozwa na Canisius wayibereye umukinnyi mu myaka yo ha mbere
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Mukura VS butari bwishimiye umusruro nkene wa Tony

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW