Ismaël Pichou yavuze kuri Feisal wa Yanga bashobora kuzakinana

Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu y’u Burundi na Kiyovu Spors, Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pichou, yavuze ko gukinana na Feisal Salum uzwi nka Fei Toto muri Yanga SC, ntako bias kandi bizaba ari ibintu byiza kuri we.

Nshimirimana Ismaël Pichou yavuze ko azanezezwa no gukinana na Feisal Salum muri Yanga SC

Mu minsi mike ishize, nibwo umwe mu bayobozi ba Yanga SC, Eng Hersi Said n’umutoza wungirije w’iyi kipe, Keze Cédric, bari mu Rwanda baje kurambagiza abakinnyi beza bagurwa n’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwavuze ko izi ntumwa za Yanga zari zaje mu Rwanda kurambagiza abakinnyi barimo Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pichou bakina hagati mu kibuga muri iyi kipe yo ku Mumena.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyitwa The Champions, Pichou yavuze ko yazishimira gukinana hagati mu kibuga Feisal Salum uzwi nka Fei Toto kandi ukunzwe mu ikipe ya Yanga SC no muri Tanzania muri rusange.

Ati “Ndatekereza bishobotse nkajya muri Yanga nkabona umwanya wo gukinana na Fei, byaba ari ibintu byiza. Kubera ko afite uburambe, azi igihe cyo gufata ibyemezo igihe afite umupira. Ntekereza ko bizazana itandukaniro rinini mu gihe nzaba ndi kumwe nawe kuko tuzakora byinshi byiza.”

Mu gihe Abedi na Pichou baba bagiye muri Yanga, bashobora kubisikana na Khalid Aucho na Yannick Bangala bifuzwa n’andi makipe akomeye yo hanze ya Tanzania.

Ibinyamakuru by’i Burundi, bivuga ko Bigirimana Abedi we yamaze gutangwaho miliyoni 200 z’amashilingi ya Tanzania.

Fei Toto ni umwe mu beza Yanga ifite

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW