Rayon Sports vs APR: Umukino wahawe abasifuzi babiri mpuzamahanga

Umukino uzahuza amakipe asanzwe ari amakeba, Rayon Sports FC na APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, wahawe abasifuzi babiri mpuzamahanga bayobowe na Ruzindana Nsoro.

Ruzindana Nsoro niwe wahawe umukino uhuza abakeba

Ubusanzwe umukino uhuza Rayon Sports na APR FC uba urimo ishyaka ryinshi rivanze n’amahane ari ku rwego rwo hejuru, ibi binatuma Komisiyo y’abasifuzi iwugenera abasifuzi bafite uburambe kurusha abandi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro azaba ayoboye uyu mukino hagati mu kibuga, akuzungirizwa n’undi musifuzi mpuzamahanga nk’umwungiriza wa Mbere, Mugabo Eric, umwungiriza wa Kabiri akazaba ari Didier, mu gihe umusifuzi wa Kane azaba ari Ngabonziza Jean Paul waherukaga gukora ku mukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC ku munsi wa 26 wa shampiyona.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi. Uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda zamanywa, ukazakirwa na Rayon Sports FC.

Kenshi umukino uhuza aya makipe yombi, uvugisha benshi uhereye ku bakunzi bayo ndetse n’abayobozi bayo. Uyu mukino ntunategurwa kimwe n’indi mikino kuri buri ruhande.

Ibi byose ni byo bituma n’abasifuzi bahabwa icyizere cyo kuwuyobora, baba basabwa guca urubanza bararamye birinda icyatuma bagarukwaho nyuma y’umukino.

Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa Mbere kuri uyu mukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW