Abafana ba Kiyovu Sports bageneye ubutumwa APR FC

Abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bageneye umuryango mugari wa APR FC baherutse gutsindira ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 27, ubutumwa burimo kubibutsa ko igikombe cya shampiyona ntawe cyagenewe.

Abafana ba Kiyovu Sports bizeye igikombe cya shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi, ni bwo APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo ntabwo umunsi wayobereye mwiza kuko yatsinzwe ibitego 2-1.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi kuri penaliti na Emmanuel Arnold Okwi wari wanakoreweho penaliti yabonetsemo igitego cya Mbere.

Nyuma y’uyu mukino, abakunzi ba Kiyovu Sports bageneye ubutumwa APR FC, bayibutsa ko nta kipe yaremewe gutwara ibikombe yonyine ko n’izindi kipe byazibera.

Abaganiriye na UMUSEKE bose, bahuriye ku magambo avuga ko bafite umuyobozi mwiza [Mvukiyehe Juvénal] kandi yitangira ikipe uko ashoboye kose.

Bamwe bati “Tuzagitwara, tuzi umupira kabisa.”

Abandi bati “Igikombe ndagitwara. Burya si buno, na buno si burya. Twarabamenye. Ngomba gutwara igikombe byanze bikunze. Bareke kwikirigita.”

Abandi bakomeje bavuga ko ikipe isigaye igoye mu zo Kiyovu Sports izakina nazo, ari Marines FC kuko uretse kuba isanzwe iyigora, inafite aho ihuriye na APR FC kuko ari iy’ingabo zirwanira mu mazi.

Bati “Ubu ni ubutumwa bugenewe Marines FC. Bimwe byo kuyituma ngo ize yizirike kuri Kiyovu ntabwo bizayikundira. Ubu ikipe zose zisigaye ni ukuzitsinda kandi twizeye igikombe.”

- Advertisement -

Undi ati “Juvenal ni umuyobozi mwiza. Ku mukino wa APR yari yashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw buri umwe. Abatoza bo byari ibihumbi 500 Frw. Ubwo rero tumufitiye icyizere cyane.”

Kugeza ku munsi wa 27 wa shampiyona, APR FC na Kiyovu Sports zinganya amanita [60], zigatandukanywa n’ibitego kuko imwe izigamye ibitego 23 [APR] indi ikaba izigamye ibitego 22 [Kiyovu].

Kiyovu Sports isigaje gukina na Espoir FC [hanze], Étoile de l’Est FC [mu rugo] na Marines FC [mu rugo]. APR FC yo isigaje gukina na AS Kigali, Police FC na Gorilla FC.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports buri nyuma yo gukina bajya gushimira abafana babo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW