AS Kigali WFC yabonye umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali Women Football Club, bwahaye akazi umutoza mushya, Mukamusonera Thèogenie.

Mukamusonera Thèogenie yasinye amasezerano y’amezi atandatu

Nyuma y’iminsi hamenyekanye ivuga ku batoza bashya bazatoza AS Kigali WFC, umwe mu batoza bashya bazinjira muri iyi kipe, yamaze kumenyekana.

Mukamusonera Thèogenie watozaga ikipe ya Fatima WFC y’i Musanze, yamaze gusinya amasezerano yo gutoza AS Kigali WFC.

Mukamusonera yasinye amasezerano y’amezi atandatu, akazungiriza umutoza mukuru ushobora kuzaba ari Habimana Sosthène usanzwe wungirije mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Perezidante wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yahamirije UMUSEKE aya makuru anasobanura inshingano nshya z’abari abatoza b’iyi kipe.

Ati “Yego Mukamusonera yasinye amasezerano y’amezi atandatu. Azungiriza umutoza mukuru uzaza gutoza ikipe.”

Asobanura inshingano nshya z’abatoza bari bahari, yavuze ko bazahaguma ariko mu zindi nshingano.

Ati “Mubumbyi azafatanya na Saida gutoza abangavu bacu bandi dufite nk’ikipe ya Kabiri ya AS Kigali WFC. Kayitesi wari umutoza mukuru we azashingwa ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi [team management]. Safari watozaga abanyezamu we azaguma mu nshingano ze.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu Cyumweru gitaha, ari bwo hazatangazwa umutoza mukuru wa AS Kigali WFC, ku kigero cyo hejuru uzaba ari Hahimana Sosthène.

- Advertisement -
Mukamusonera yahise atangira akazi

 

Mukamusonera (wa Gatatu), yeretswe abakinnyi uyu munsi nyuma y’imyitozo

HABIMANA SADI/UMUSEKE