CECAFA y’abagore yatewe ipine

Ubuyobozi bw’amarushanwa ahuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA], bwigije inyuma iri rushanwa ry’abagore ryagombaga gutangira muri iyi Gicurasi.

CECAFA y’Abagore yshyizwe muri Kamena

Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko u Rwanda ruzitabira irushanwa rihuza Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA WOMEN’S CHALLENGE CUP 2022], ryari riteganyijwe gukinwa muri iyi Gicurasi no muri Kamena.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, ubuyobozi bwa CECAFA bwahise buvuga ko habayeho impinduka ku gihe rizakinirwa, riva muri uku kwezi rishyirwa muri Kamena.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’irushanwa, CECAFA WOMEN’S CHALLENGE CUP 2020, izatangira tariki 1 irangire 11 Kamena.

Byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki 22 Gicurasi, rikazarangira tariki 5 Kamena.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, biteganyijwe ko nta gihindutse uzatangira tariki 22 uku kwezi, ukazamara Icyumweru kimwe.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere, na Uganda, Djibouti n’u Burundi. Itsinda rya Kabiri ririmo Sudan y’Epfo, Tanzania, Zanzibar na Éthiopia.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ishobora gutangira umwiherero tariki 22 uku kwezi

HABIMANA SADI/UMUSEKE