Gisagara VC yageze muri 1/8 mu marushanwa Nyafurika

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amkipe yabaye aya Mbere iwayo, Gisagara Volleyball Club, yatsinze umukino wa Kabiri yakinagamo na Equity Bank VC yo muri Kenya.

Gisagara VC ikomeje guhagararira u Rwanda neza muri Tunisia

Mu gihugu cya Tunisia, hakomeje kubera imikino iri guhuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [2022 CAVB Men’s African Volleyball Club Championship], iri gukinwa guhera tariki 5-17 Gicurasi.

Ikipe ya Gisagara VC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ikomeje kwitwara neza kuko yatsinze umukino wa Kabiri bihita binayiha itike ya  1/8 cy’aya marushanwa.

Iyi kipe yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda Equity Bank VC yo muri Kenya amaseti atatu kuri imwe [3-1]. Gisagara VC yari yatsinze umukino wa Mbere ikipe ya Port de Douala yo muri Cameroun.

Umunyamabanga Mukuru wa Gisagara VC, Gatera Edmond yabwiye Radio-Rwanda ko batunguwe no kubwirwa ko iyi kipe izakina 1/8 nyamara mbere y’uko irushanwa ritangira Atari byo bari babwiwe n’ubuyobozi bwa CAVB.

Uyu Munyamabanga yakomeje avuga ko babwiwe ko amategeko yahindutse, ariko byateje impaka mu makipe yose yitabiriye iri rushanwa. Gatera yavuze ko uburyo inzira yari imeze mbere, byagaragaraga ko ikipe z’ibigugu nka Ésperance de Tunis VC na Al Ahly VC zari kugira aho zihurira imwe ikaba yasezerera indi ariko nyuma yo guhindura amategeko, bigaragara ko mu gihe izi zombi zaba zikomeje gutsinda, hafi zazahurira ari ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Biteganyijwe ko Gisagara VC izakina umukino wa Gatatu ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi n’ikipe ya Nigeria Customs yo muri Nigeria. Mu gihe iyi kipe yatsinda uyu mukino yahita iba iya Mbere mu itsinda rya Kane igahita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza.

Inzira igaragaza ko mu gihe iyi kipe ihagarariye u Rwanda yaba ibashije kugera muri ½ cy’irangiza, yahita ihura na Ésperance de Tunis mu gihe nayo yaba yabashije gukomeza.

Ésperance de Tunis VC niyo ibitse iki gikombe kiri gukinwa iwabo muri Tunisia.

- Advertisement -
AS Douanes ihagarariye u Burundi muri iri rushanwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW