Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore: AS Kigali na Kamonyi zitwaye neza

Muri ¼  cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya AS Kigali Women Football iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali na Kamonyi Women Football Club irebererwa n’Akarere ka Kamonyi, zatsinze imikino yazo ibanza yari yasuye.

Mbere y’umukino abasifuzi na ba kapiteni babanza gukorana mu ntoki

Imikino y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu bagore, igeze muri ¼ mu gihe basaza babo bo bageze muri ½ cy’irangiza ndetse imikino ya Mbere yabaye.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi, habaye imikino ibiri ibanza mu bagore. AS Kigali Women Football Club yatsindiye IPM Women Football Club ku kibuga cyayo ibitego 2-1, mu gihe Inyemera Women Football Club yatsindiwe ku kibuga cyayo na Kamonyi Women Football ibitego 3-2.

Ibitego bya AS Kigali WFC byatsinzwe na Nibagwire Libelle ku munota wa 13 na Nyirandayisenge Éugenie ku munota wa 91, mu gihe icya IPM WFC cyari cyatsinzwe na Uwumukiza Rachel ku munota wa 45.

Iyi kipe ihagarariye ikigo cya IPM Institut Paroissail De Mukarange, yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka. Bisobanuye ko shampiyona y’umwaka utaha izakina mu Cyciro cya Mbere.

Ibi bisobanuye ko ikipe zatsindiye hanze, ari zo zifite amahirwe menshi yo gutera intambwe ya ½ cy’irangiza cy’iri rushanwa.

Indi mikino yabaye uyu munsi, ni uwahuje Youvia WFC yakiriye Bugesera WFC i Masoro zigwa miswi 0-0, mu gihe AS Kabuye WFC yatsindiwe mu rugo na  APAER WFC ibitego 3-1. Imikino yo kwishyura biteganyijwe ko izakinwa tariki 21 na 22 uku kwezi.

Umutoza mushya wa AS Kigali WFC [Theogenie] yatangiye neza akazi
Inyemera WFC yatsindiwe na Kamonyi WFC ku kibuga cyayo
Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore kigeze aho rukomeye
AS Kigali WFC yongerekana ko ari ikipe nkuru
Umukino ntabwo woroheye AS Kigali WFC kuko IPM WFC si ikipe yo gusuzugura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW