Imikino y’abakozi: BK yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi ijana yo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, ninako muri Siporo bikomeje gukorwa.

Mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST] ryari ryateguye irushanwa ry’iminsi ibiri ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Guhera tariki 21-22 Gicurasi, iri rushanwa ni bwo ryakinywe, rikinirwa ku kibuga cya Stecol Corporation.

Ku wa Gatandatu tariki 21 hakinywe imikino ya ½ cy’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane yitwaye neza mu 2019-2020. Rwandair BBC yatsinze Stecol BBC, mu gihe BK BBC yatsinze Minisiteri y’Ingabo [Mod BBC].

Bucyeye tariki 22, ni bwo hakinywe umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu. Mu guhatanira umwanya wa Gatatu, ikipe ya Stecol BBC yatsinze  Minisiteri y’Ingabo amanota 69-61, mu gihe igikombe cyegukanywe na BK BBC itsinze Rwandair BBC amanota 98-78.

Ikipe ya Mbere yahawe igikombe n’imidari, mu gihe iya Kabiri n’iya Gatatu zahawe imidari.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, Mpamo Thierry uzwi nka Tigos, yavuze ko yishimira uko iri rushanwa ryagenze kandi ashimira amakipe yaryitabiriye.

Ati “Icya mbere ni uko irushanwa ryagenze neza. Hitabiriye amakipe ane kubera ikibazo cy’igihe. Umwaka ushize twari twateguye imikino ya Volleyball, ubu duteguye iya Basketball, utaha wenda tuzategura umupira w’amaguru. Irushanwa ryagenze neza urebye.”

Abajijwe impamvu nta bahasha [irimo amafaranga] yaherekeje igikombe n’imidari, Mpamo yasubije ko ikiba kigamijwe ari ugushimira abitabiriye kuruta kubibahembera.

- Advertisement -

Ati “Si ikibazo cy’amikoro. Ibihembo bitangwa ni nk’ikimenyetso cyo gushimira abitabiriye. Ikiba kigamije si uguhemba cyane abitabiriye ahubwo ni ukubashimira.”

Iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ARPST ndetse na Minisiteri ya Siporo.

Abandi bashimiwe bakanahabwa umudari w’ishimwe, ni umuyobozi wa Stecol, kubera ubwitange bw’uyu munyamuryango mushya ukomeje kugaragaza ubushake budasanzwe.

Umuyobozi wa Stecol yashimiwe ubwitange ikigo gikomeje kugaragaza
Rwandair BBC yegukanye umwanya wa Kabiri
Ubwo BK BBC yahabwaga igikombe

 

UMUSEKE.RW