Kiyovu vs Bugesera: Abasifuzi bahinduwe 3 mu masaha 24

Umukino Kiyovu Sports yakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umaze guhindurirwa abasifuzi inshuro eshatu mu masaha 24 gusa.

Ngabonziza Jean Paul (uri hagati) yakuwe ku mukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wayo wa 26, hakomeje kuvugwa byinshi birimo kutemera kurekura ku makipe ahanganiye igikombe cya shampiyona.

Muri ibyo byinshi bikomeje kuvugwa, harimo guhindaguranya abasifuzi ku mikino itandukanye, kubera impamvu bamwe baba batanze, abandi bagahindurwa kubera impamvu zitazwi.

Umukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC uteganyijwe uyu munsi Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali, wahinduweho abasifuzi inshuro zigera kuri eshatu.

Ku ikubitiro, Ruzindana Nsoro niwe wagombaga gusifura uyu mukino ari hagati mu kibuga, ahindurwa atanze impamvu z’uko afite ubukwe atari buboneke.

Abayobora Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, bahise Ngabonziza Jean Paul, gusa nawe mu masaha make ahita ahindurwa kubera impamvu zitaramenyakana kugeza ubu.

Mu masaha akuze yo kuwa Gatandatu tariki 7 Gicurasi, ni bwo Komisiyo y’abasifuzi yahise yoherereza Imeri (E-mail) Nsabimana Claude uzwi nka Mafiyeri, imumenyesha ko ari we ugomba kuza kuyobora uyu mukino.

Undi musifuzi uza kuba ari umwungiriza wa Mbere, ni Dieudonné uzwi nka Dodos nk’umusifuzi mpuzamahanga, undi uza kuba ari umwungiriza wa Kabiri ni Nsabimana Evariste.

Igikomeje kwibazwa na benshi bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, ni ikihishe inyuma yo guhindura abasifuzi inshuro eshatu ku mukino umwe.

- Advertisement -

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 56 mu mikino 25, mu gihe APR FC yo ikiri ku mwanya wa Mbere n’amanota 60 mu mikino 26.

Kiyovu irasabwa gutsinda igakomeza kwiruka inyuma ya APR FC
Dieudonné uzwi nka Dodos (ubanza iburyo) araba ari umwungiriza wa Mbere
Ruzindana Nsoro yatanze impamvu y’uko afite ubukwe nk’impamvu yo kudasifura uyu mukino

UMUSEKE.RW