Perezida wa Rayon yageneye ubutumwa APR bashobora guhura

Rtd Uwayezu Jean Fidèle uyobora ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gusezerera Bugesera FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, yageneye ubutumwa mukeba, APR FC ubutumwa bwibutsa iyi kipe ko n’ubwo ikomeye itakwigerereza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Rtd Uwayezu Jean Fidèle yibukije APR FC ko idakomeye kurusha Rayon

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hakinwaga imikino ibiri ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, aho Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports, igatsindirwa ku kibuga cya yo ibitego 2-0 bya Mussa Esenu na Léandre Onana, mu gihe Gasogi United yo yanganyaga na AS Kigali igitego kimwe ku kindi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo gusezerera Bugesera FC ku kibuga cya yo, perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle yibukije ikipe ya APR FC bashobora kuzahurira muri ½, ko idakomeye kurusha Gikundiro.

Ati “APR FC irakomeye ariko ntikomeye kuturusha. Dufite inshingano zo kubaka Rayon Sports. Kubaka icya mbere umuryango kuko ntabwo ikipe yakomera tutabanje kubaka umuryango.”

Akomoza ku nama ubuyobozi buherutse kugirana na bamwe bayoboye Rayon Sports, Rtd Uwayezu yavuze ko icyifuzwa ari ukubaka Rayon Sports yiyubashye kandi itwara ibikombe ndetse itinyitse.

Mu mukiko wa shampiyona uheruka guhuza Rayon Sports na APR FC, izi kipe zombi zaguye miswi kuko zanganyije ubusa ku bundi.

Amakuru avuga ko inama iherutse guhuza abavuga rikumvikana muri Rayon, yavuyemo amafaranga angina na miliyoni 35 Frw n’ibihumbi Bitatu by’amadolari ya Amerika.

Abavuga rikumvikana muri Rayon, baherutse gukorana inama yari igamije kwegeranya imbaraga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW