Rayon Sports izakoresha arenga miliyoni 100 mu kugura abakinnyi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwateganyije ingengo y’imari ya miliyoni 185 Frw mu kugura abakinnyi bazayikinira umwaka utaha w’imikino 2022-2023.

Rayon Sports izaba ari nshya mu mwaka utaha

N’ubwo umwaka w’imikino mu Rwanda utararangira, ntibibuza ko amwe mu makipe yatangiye gutekereza ku bakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino [2022-2023].

Nyuma yo kugura abakinnyi batigeze bayifasha uko yabiteganyaga, ikipe ya Rayon Sports FC yatangiye kurambagiza abo iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Mu mbonerahamwe UMUSEKE ufitiye kopi, Rayon Sports igaragaza ko umwaka utaha izagura abakinnyi 12 [Harimo abazongererwa amasezerano n’abashya]. Aba bakinnyi bose bazatangwaho amafaranga angina na miliyoni 185 Frw.

Ubusanzwe Rayon Sports ifite abakinnyi 30, barimo abanyezamu batatu, ba myugariro icyenda, abakina hagati umunani na ba rutahizamu icumi. Iyi kipe umwaka utaha izakoresha abakinnyi 29. Mu bakinnyi Rayon Sports ifite, harimo 33.3% bya ba rutahizamu, 30% bya ba myugariro, 26.7% ni abakina hagati na 10% by’abanyezamu.

Muri aba bakinnyi, impuzandengo ya 26.7% ni abanyamahanga, 73.3% ni Abanyarwanda. Rayon Sports ifite abakinnyi bari mu mpuzandengo y’imy aka 27. 66.7% baracyafite amasezerano, mu gihe 33.3% bari kuyasoza. Abagera kuri 23.3% bazongererwa amasezerano, mu gihe abangana na 36.7% bazarekurwa.

Uko abakinnyi bazagurwa muri Rayon Sports n’uburyo bizakorwa:

Mu izamu: Umunyezamu umwe mu bahari azongererwa amasezerano, hazamurwe undi uzaba avuye mu ikipe y’ingimbi. Ubwo bisobanuye ko umwaka utaha Rayon izaba ifite abanyezamu Bane. Umunyezamu uzongererwa amasezerano, azahabwa miliyoni 15 Frw.

Ba myugariro: Batatu mu bahari, bazongererwa amasezerano hanagurwe abandi Babiri. Bose hamwe uko ari batanu bazatangwaho miliyoni 50 Frw.

- Advertisement -

Abakina hagati: Umwe mu bahari azongererwa amasezerano, hagurwe abandi Batatu. Bose hamwe bazatangwaho miliyoni 55 Frw.

Ba rutahizamu: Babiri mu bahari bazongererwa amasezerano, hagurwe abandi Bane. Bose hamwe bazatangwaho miliyoni 65 Frw.

Abakinnyi bifuzwa muri Rayon Sports [12]:

Mu izamu: Babiri bafite amasezerano. Umwe azongererwa undi azavanwa mu ngimbi z’iyi kipe. Bisobanuye ko umwaka utaha mu izamu rya Rayon Sports hazaba harimo abanyezamu Bane.

Ba myugariro: Bane bafite amasezerano, batatu bazongererwa, umwe mu bafite agurwe undi akurwe mu ngimbi, harekurwe Babiri. Bisobanuye ko iyi kipe izaba ifite abugarira Icyenda umwaka utaha.

Hagati mu kibuga: Batatu bafite amasezerano, umwe azongererwa, hazarekurwe Bane, hinjire Batatu. Babiri bafite uburambe bazagurwa, undi akurwe mu ngimbi z’iyi kipe.

Abataha izamu: Batatu baracyafite amasezerano, babiri bazoyongererwa, batanu bazasezererwa, ikipe igure abandi bane bashya. Bisobanuye ko iyi kipe izaba ifite abakina mu busatirizi bagera ku icyenda.

Nk’uko imibare ibigaragaza, Rayon Sports izakoresha abakinnyi 29 mu mwaka utaha.

Abakenewe n’imyanya n’aho bazava:

Bu bakinnyi bakenewe muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, harimo umwe mu bakina mu mutima w’ubwugarizi [4,5] uzaba ari Umunyarwanda, umwe ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma ariko wUmunyarwanda, Umunyarwanda wundi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Umunyamahanga ukina hagati afasha ba myugariro [6], abaca ku ruhande rw’iburyo imbere [7], umwe w’Umunyarwanda n’undi w’umunyamahanga, ukina hagati ashyira ba rutahizamu imipira [8] uzaba ari Umunyarwanda, rutahizamu umwe [9] uzaba ari umunyamahanga n’undi ukina inyuma ya rutahizamu [10] uzaba ari Umunyarwanda.

Nyuma y’iyi mibare, amakuru  UMUSEKE wamenye avuga ko Usengimana Faustin, Hakizimana Muhadjiri bombi ba Police FC na Rafael wa Bugesera FC, ibiganiro bigeze kure kugira ngo baze muri Rayon Sports.

Usengimana Faustin ashobora kuzasubira aho yise iwabo [Muri Rayon Sports]
Muhadjiri na Rafael bashobora kuzaba bari muri Rayon Sports umwaka utaha

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW